Ibihugu bigize EAC byasabwe imbaraga mu gutangiza passport y’ikoranabuhanga

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 Gicurasi 2018 saa 09:28
Yasuwe :
0 0

Inama y’abaminisitiri b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yasabye abanyamuryango bawo gushyira ingufu mu itangizwa rya Passport y’ikoranabuhanga kugira ngo hubahirizwe igihe ntarengwa cyashyizweho.

Muri Werurwe 2016 nibwo inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yemeje ikoreshwa rya passport imwe y’ikoranabuhanga, igomba kuzasimbura izisanzwe zikoreshwa muri buri gihugu, bitarenze tariki ya 31 Ukuboza 2018.

Inama y’abaminisitiri ba EAC iherutse yagaragaje ko ibihugu birimo u Burundi, u Rwanda, Uganda na Sudani y’Epfo bikiri inyuma mu gutangiza iyo passport.

U Rwanda rwamaze kwemeza bimwe mu bizaba bigize iyo pasiporo birimo ibyiciro byayo, igihe izajya imara n’ibindi mu gihe u Burundi bwamaze gukora imisusire yayo (design) ndetse n’ibindi bizaba biyigize, igisigaye akaba ari ukuyitangiza.

Uganda yo iracyari gushakisha amafaranga no gutanga isoko kugira ngo iyo passport ikorwe nkuko The East African dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Passport y’ikoranabuhanga muri EAC yitezweho kuba yubahiirje amabwiriza mpuzamahanga y’Umuryango w’indege za gisivili, bikazayifasha gukoreshwa aho ariho hose ku Isi.

Iyi passport ifatwa nk’iyizewe kurushaho ndetse ikaba igoye kwiganwa ugereranyije n’izari zisanzwe muri ibi bihugu. Inyuma igaragara nk’izisanzwe, ariko ikagira akuma hagati (chip) kabika amakuru yose asa n’aba ku rupapuro rwa kabiri rwa passport, nk’amazina, itariki y’amavuko, igitsina cya nyirayo n’ifoto.

Ibihugu byose nibimara kuyitangiza, izihutisha uburyo bwo kugaragaza ibyangombwa ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka kandi igabanye uburyo bwo kuba hatangwa passport nyinshi ku muntu umwe ndetse inakureho impungenge zo kuba yakwibwa cyangwa yakwiganwa.

Izashimangira kandi uburenganzira bw’umuturage wo muri EAC bwo kuba yakora cyangwa agatura aho ashaka mu bihugu bigize uwo muryango.

Iyi passport izaba igizwe n’ibyiciro bitatu. Icyiciro cya mbere ni passport igenewe abadipolomate izaba iri mu ibara ry’umutuku, icyiciro cya kabiri ni passport igenewe abayobozi muri za Guverinoma izaba iri mu ibara ry’icyatsi naho icyiciro cya gatatu ni passport y’abaturage basanzwe izaba iri mu ibara ry’ubururu bwerurutse.

Kenya yamaze gutangiza passport yayo y’ikoranabuhana muri Nzeli umwaka ushize naho Tanzania yayitangije muri Mutarama uyu mwaka.

Tanzania yamaze gutangiza Pasiporo y'Ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza