Ibihugu bitandatu ntibiratera intambwe ku masezerano y’Isoko rusange rya Afurika yemerejwe i Kigali

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 2 Kanama 2018 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, wagaragaje ko ibihugu bitandatu muri 55 biwugize ari byo bitaratera intambwe yo gushyira umukono ku masezerano ashyiraho Isoko rusange rya Afurika, AfCFTA.

Ku wa 31 Nyakanga 2018 nibwo Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yagaragaje ishusho rusange y’ibihugu byasinye amasezerano ashyiraho AfCFTA, ibitarayasinya ndetse n’ibyamaze kuyemeza burundu bigashyikiriza inyandiko zabyo iyi komisiyo.

Yerekanye ko kugeza ubu Nigeria, Guinea-Bissau, Érythrée, Tanzania, Zambia na Botswana ari byo bihugu bitarasinya kuri aya masezerano, iyo ikaba ifatwa nk’inzira y’ibanze ku rwego rw’ubuyobozi bw’ibihugu, mbere yo kuyanyuza mu nzira ziteganywa n’itegeko buri gihugu kigenderaho kugira ngo yemezwe burundu.

Kugeza ubu ibihugu bitandatu ni byo gusa byemeje burundu aya masezerano birimo u Rwanda, Niger, Chad, Kenya, Ghana na Swaziland (eSwatini).

Nyuma y’imyaka myinshi ibihugu bya Afurika bigerageza kwishyiriraho uburyo bwo gufungurirana amarembo mu bijyanye n’ubucuruzi, ku wa 21 Werurwe 2018 nibwo ibihugu 44 bihurira muri AU byashyize umukono kuri AfCFTA mu nama y’abakuru b’ibihugu yabereye i Kigali, nubwo byose bitahise bibasha kumvikana ku ngingo zishyiraho urujya n’uruza rw’abantu kuko zasinyweho n’ibihugu 27.

Biteganywa ko ayo masezerano azatangira gushyirwa mu bikorwa namara kwemezwa burundu n’ibihugu 22 muri 55 bigize AU.

Mahamat yahamagariye ibihugu kwihutisha gusinya no kwemeza burundu aya masezerano bitarenze Mutarama 2019 kugira ngo Isoko rusange ritangire gukora, ngo hagerwe kuri ‘Afurika twifuza’.

Perezida Muhammadu Buhari uyobora Nigeria, kimwe mu bihugu bibiri bifite ubukungu bukomeye muri Afurika hamwe na Afurika y’Epfo, aheruka gutanga icyizere ko aya masezerano nawe azayashyiraho umukono vuba.

Ibihugu bya Afurika birangamiye inyungu zizava muri iryo soko rusange rizahuriza miliyari 1.2 z’abatuye Afurika ku isoko rusange ry’umusaruro mbumbe wa tiriyali 2.19$. Bizanazamura cyane uburyo Abanyafurika bakorana ubucuruzi, ubusanzwe biri ku kigero cyo hasi cyane cyane ugereranyije n’indi migabane.

Ikarita igaragaza intambwe ibihugu bimaze gutera mu ishyirwaho rya AfCFTA
Perezida wa Komisiyo wa AU, Moussa Faki Mahamat

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza