Ibihugu bya Afurika byanenzwe gushaka gutambamira iperereza ku byaha abayobozi b’u Burundi bakekwaho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Nzeri 2017 saa 02:37
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’ibihugu by’i Burayi byanenze bimwe mu bihugu bya Afurika byashatse gukingira ikibaba u Burundi ngo budakorwaho iperereza ku byaha abayobozi babwo bakuru bakekwaho.

Mu nama y’Umuryango w’Abibumbye yateranye ku wa Gatatu, ibihugu bya Afurika byagaragaje u Burundi ngo butakomeza gukorwaho iperereza ku byaha byibasiye inyokomuntu.

Ni mu gihe Komisiyo ya Loni ishinzwe uburenganzira bwa muntu yari itegerejweho umwanzuro ushyigikira uw’ibihugu by’i Burayi kuri uyu wa Kane wo gukora iperereza ku bayobozi bakuru b’u Burundi ku bwicanyi bwabaye mu mvururu zibasiye iki gihugu.

Ibihugu bya Afurika biyobowe na Tunisia byahuriye hamwe kuri uyu wa Gatatu bitora umugambi ushyigikira ko u Burundi bwagirana ibiganiro na Loni ariko ntibukozwe ibyo kuvugurura iperereza ryayo.

Ambasaderi w’u Burundi, Renovat Tabu yatangaje ko Komisiyo ya Loni yakoze akazi kayo mu buryo bubogamye ndetse raporo ku mvururu n’ubwicanyi ntaho ihuriye n’ukuri kw’ibibera i Burundi.

Yagize ati " Ndababwiza ukuri ko u Burundi bufite umutekano aho mvugira aha."

Abadipoloamate bo mu muryango w’ibihugu by’i Burayi(EU), Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Norvege, u Busuwisi, Canada n’u Bwongereza banze kuganira ku bikubiye mu myanzuro y’ibihugu bya Afurika banagaragaza ko batunguwe na yo mbere y’amasaha 24 ngo hatangazwe imyanzuro y’inteko ya Loni yari imaze iminsi iteranye.

Uwari uhagarariye EU yatangaje ko gukemuka kw’ibibazo by’u Burundi bisa n’aho bikiri kure kandi ko hari impungenge ko uburenganzira bwa muntu bukomeje guhonyorwa mu buryo bukomeye.

Yongeyeho ko u Burundi bwitabiriye inama zigaga ku myanzuro y’ibihugu bigize EU ariko ko yatunguwe n’uko butigeze bugira icyo buvuga.

Uwari uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko ubushake bw’u Burundi bwo kugirana ibiganiro na Loni butunguranye mu gihe mbere bwari bwaranze gukorana na komisiyo ya Loni ishinzwe iperereza.

Yavuze ko byagira ingaruka mbi kuri Loni no gutakarizwa icyizere iramutse itavuguruye komisiyo ishinzwe iperereza ku byaha byabereye mu Burundi.

Inkuru ya Reuters ivuga ko ukugenza make kwa bimwe mu bihugu bya Afurika ku bijyanye n’ibibazo by’u Burundi gufitanye isano n’uko abategetsi ba Afurika bagira ubwoba bwo guhatwa ibibazo bikomeye na Loni n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye.

Abasesenguzi mu by’uburenganzira bwa muntu bo bavuga ko abayobozi bo muri Afurika inshuro nyinshi batinya kwerura ko bashyigikiye ko bagenzi babo babazwa ibyo bakoze.

Umuyobozi ushinzwe ubuvugizi muri Human Right Watch, John Fisher yavuze ko intambwe y’u Burundi yo gushaka kugirana ibiganiro na Loni nta cyizere itanga mu gihe bwakomeje kwanga imikoranire na komisiyo ishinzwe iperereza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza