Ibihugu bya EAC byateye intambwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya EPA

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 29 Nzeri 2017 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kuri uyu wa Kane yagiranye ibiganiro na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi (EU), Jean-Claude Juncker, ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi, EPA.

Inama y’Abakuru b’ibihugu bya EAC iheruka kubera i Dar Es Salaam muri Gicurasi, yatangaje ko ibihugu bitarasinya kuri aya masezerano y’ubufatanye bititeguye kuyasinya igihe cyose ibibazo bigaragazwamo bitarakemurwa.

Amaze kubonana na Juncker kuri uyu wa Kane, Perezida Museveni yanditse kuri Twitter ati “Twagiranye ibiganiro by’ingirakamaro ku kibazo cya EPA hamwe na EAC. Ndamushimira kuba yemeye guhura natwe.”

Kuri uyu wa Gatatu ubwo yageraga mu Bubiligi ahari icyicaro cya EU mu murwa mukuru Bruxelles, Perezida Museveni yavuze ko mu byo bagomba kuganira harimo ubufatanye mu bucuruzi bwa EU na EAC kimwe n’ibindi bibazo bijyana nabyo.

Ibyo birimo ibihano uwo muryango wafatiye u Burundi binatuma budasinya kuri ayo masezerano kuko wabuhagarikiye inkunga.

Mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC muri Gicurasi, itangazo ryashyizwe ahagaragara ryavugaga ko ibihano EU yafatiye u Burundi byaganirwaho mu mpaka zizagibwa ku masezerano ya EPA.

Kuwa 1 Nzeri 2016 nibwo ba Minisitiri b’Ubucuruzi mu Rwanda na Kenya bashyize umukono ku masezerano ya EAC-EU EPA, ateganya uburyo bwo gufungurirana imipaka mu bucuruzi, hagakurwaho imisoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe, ibintu Kenya igaragaza ko bifite inyungu nyinshi bitewe n’uko ifite byinshi yohereza mu Burayi.

U Burundi bwo buvuga ko EU yahagaritse ubufatanye bari bafitanye harimo n’inkunga yabugeneraga bityo butabafungurira amarembo, Tanzania yo ikavuga ko ayo masezerano ashobora guteza ingaruka mbi ku iterambere ry’inganda mu karere, imisoro n’ibindi.

Mu Gicurasi kandi abakuru b’ibihugu basabye Museveni ko mu kwezi kumwe yavugana n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) akabamenyesha impungenge za EAC.

Umwanzuro w’amasezerano ya EPA nutaboneka mu mezi atandatu ari imbere, hazarebwa niba hari uburyo ibihugu bya EAC byayasinye byayakoresha, umuyobozi w’umuryango akabinoza afatanyije n’inama y’abaminisitiri.

Perezida Museveni avuga ko ibihano EU yafatiye u Burundi ari ikibazo gikomeye ku buryo budashobora gusinya kuri ayo masezerano igihe cyose ibyo bihano bigihari, bikaba ari ikibazo kireba umuryango wose.

Impungenge ziyongeraho kuba u Bwongereza bwarivanye muri EU amasezerano ya EPA yaramaze kwemeranywaho. Ni igikorwa kizashyira iherezo ku ndoto z’ibihugu byabufataga nk’icyerekezo cy’ubucuruzi n’isoko ryagutse.

Perezida Museveni na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi (EU), Jean-Claude Juncker

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza