Ibikorwa byamamaza inzoga byakumiriwe mu itangazamakuru ryo muri Ethiopia

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Gicurasi 2019 saa 12:23
Yasuwe :
0 0

Leta ya Ethiopia yatangiye kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rikumira ibikorwa byamamaza inzoga binyuze mu itangazamakuru ryo muri icyo gihugu.

Iri tegeko ryatangiye gukoreshwa ku wa Gatatu, tariki 29 Gicurasi 2019; ni nyuma y’amezi atatu Inteko Ishinga Amategeko ya Ethiopia yemeje itegeko rihagarika ibikorwa byamamaza inzoga mu bitangazamakuru.

Minisiteri y’Ubuzima muri Ethiopia yatangaje ko ihagarikwa ry’iyamamazwa ry’ibinyobwa bisindisha riri muri gahunda zagutse za leta zo guteza imbere ubuzima bwiza ku benegihugu.

Iri tegeko kandi rizanagenzura ibihembo bitangwa muri tombola n’ibyapa binini byamamaza inzoga, ndetse n’abagurisha inzoga ku bantu bari munsi y’imyaka 21.

Riteganya ko ushaka kwamamaza inzoga agomba gutanga ubutumwa bw’inyandiko cyangwa mu majwi bugaragaza ko ibujijwe kugurishwa ku muntu uri munsi y’imyaka y’ubukure.

Iri tegeko rinakumira kugurisha ibinyobwa bisindisha mu bigo nderabuzima, iby’amashuri abanza kugeza kuri za kaminuza, inzego za leta, insengero, inzu zerekana film n’ahandi.

Muri Gashyantare 2019 kandi Guverinoma ya Ethiopia yashyizeho itegeko rihagarika abantu banywera itabi mu ruhame, hafi y’ibigo bya leta, ibitaro n’ahabera imikino itandukanye.

Itangazamakuru ryo muri Ethiopia ryakumiriwe mu bikorwa byo kwamamaza inzoga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza