ICC igiye gusoma urubanza rwa Bosco Ntaganda inategereje ifatwa rya Mudacumura uyobora FDLR

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Kamena 2019 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, rwatangaje ko ruri mu cyiciro cyo gusesengura dosiye mbere yo gusoma urubanza rwa Bosco Ntaganda ushinjwa ibyaha bitandukanye byakorewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uburanira mu Buholandi kuva mu 2015.

Uwo mugabo wagiye uhabwa amazina atandukanye arimo ’Terminator’, ashinjwa ibyaha 13 by’intambara n’ibindi bitanu byibasiye inyokomuntu birimo gutanga amabwiriza yo gukora ubwicanyi, gusahura no gushora abana mu ntambara, bishingiye ahanini ku bitero we n’abasirikare yari ayoboye bagabye ku baturage mu Ntara ya Ituri hagati ya 2002-2003.

Ku wa Gatanu umwe mu bahagarariye uru rukiko i Kinshasa, Patrick Tshibuyi yabwiye itangazamakuru ko urubanza rugeze mu cyiciro cya nyuma. Gusa mbere y’uko rusozwa, hajemo rwivanga ubwo umwe mu bacamanza batatu baruburanishaga, Kuniko Ozaki, mu ntangiriro z’uyu mwaka Guverinoma y’u Buyapani yamugiraga Ambasaderi muri Estonie.

Byahise bizamura impaka hibazwa niba azahuza inshingano zombi agasoza urubanza, ariko ababuranira Ntaganda, ku wa 20 Gicurasi 2019 basaba urukiko ko avanwa mu rubanza kuko imirimo ibiri yagira ingaruka ku cyizere afitiwe n’ubwigenge bwe nk’umucamanza.

Umucamanza Ozaki manda ye muri ICC yarangiye ku wa 10 Werurwe 2018, ariko aguma mu mirimo ngo arangize urubanza rwa Ntaganda n’ubundi rwari mu minsi ya nyuma. Aheruka kwegura ku nshingano za ambasaderi ariko ntibiramenyekana niba hari icyo bizahindura, byongeye ko abacamanza bagenzi be basangaga guhuza inshingano zombi byashoboka.

Tshibuyi yagize ati "Uregwa yasabye ko Umucamanza Ozaki yakurwaho, bityo dutegereje icyemezo cy’urukiko kuri ubwo busabe.”

Urubanza rwa Ntaganda wigeze kuba mu gisirikare cy’u Rwanda rwatangiye mu 2015. Yahoze ayoboye inyeshyamba za UPC (Union of Congolese Patriots) aza kumanika amaboko mu 2013 ari nabwo yahise ajyanwa i La Haye mu Buholandi.

Tshibuyi kandi yanavuze kuri Mudacumura Sylvestre umwe mu bayobozi b’umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ICC yashyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi mu 2012.

Nk’umuyobozi wa FDLR ashinjwa ibyaha birimo gutera abaturage, ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu, iyicarubozo, gusahura n’ibindi, ibyinshi byakozwe hagati ya Mutarama 2009 na Nzeri 2010 mu Ntara y’Amajyaruguru ya Kivu, bigahitana abasivili barenga 700.

Tshibuyi yagize ati “Hari impapuro zatanzwe zisaba ko atabwa muri yombi ariko ntabwo zishyirwa mu bikorwa ku buryo urukiko rukomeje gutegereza ko afatwa agashyikirizwa ICC.”

Ubwo izi mpapuro zasohorwaga muri Nyakanga 2012, uwari Umushinjacyaha Mukuru Martin Ngoga yavuze ko “Ntacyo bivuze kugarukira ku kumushyiriraho impapuro zimufata” ahubwo hakwiye no gushyirwa imbaraga mu kumufata kuko aho ari hazwi.

Ntaganda ubwo yari mu rukiko muri Nzeri 2015

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza