ICC yagize umwere Jean Pierre Bemba wari warakatiwe gufungwa imyaka 18

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 Kamena 2018 saa 05:27
Yasuwe :
0 0

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), ku wa 8 Kamena 2018, rwagize umwere uwahoze ari Visi Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, wari warakatiwe gufungwa imyaka 18.

Bemba yahanaguweho ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe muri Centrafrique n’inyeshyamba yari ayoboye zibumbiye mu mutwe wa MLC hagati y’umwaka wa 2002 na 2003.

Nk’uko RFI yabitangaje, abacamanza ba ICC bafashe icyemezo cyo kumuhanaguraho ibyaha nyuma y’aho urukiko rusanze mu rw’iremezo hari amakosa akomeye yakozwe mu guca urubanza.

Urubanza rwa Bemba rwatangiye kuburanishwa mu 2010, yakomeje guhakana ibyaha aregwa, avuga ko bigomba kubazwa abahoze ku butegetsi muri Centrafrique kuko abarwanyi be bari abacanshuro.

Bemba wabaye Visi Perezida mu 2003 nyuma y’amasezerano y’amahoro, atsindwa na Joseph Kabila mu matora yo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu 2006.

Mu 2007 nibwo yahungiye mu Bubiligi nyuma y’imirwano yabereye i Kinshasa, aza gutabwa muri yombi mu 2008 i Bruxelles ashyikirizwa ICC ashinjwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Nubwo abacamanza batatu muri batanu batumye hafatwa icyemezo cyo kugira umwere Bemba, ntibimuha guhita afungurwa kuko hari icyaha cyo gushaka kuyobya ubutabera, abatangabuhamya 14 babubeshya ngo agirwe umwere ku byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu yashinjwaga. Ibi byatumye akatirwa igifungo cy’umwaka, urubanza ruracyari mu bujurire.

ICC yagize umwere uwahoze ari Visi Perezida wa RDC, Jean Pierre Bemba, wari warakatiwe gufungwa imyaka 18

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza