ICC yemeje gutangiza iperereza ku byaha byakorewe mu Burundi

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 10 Ugushyingo 2017 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Abacamanza b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, bemeje umwanzuro wo gutangiza iperereza ku byaha byakorewe mu Burundi kuva mu 2015.

Uru rukiko ruvuga ko uwo mwanzuro wafashwe ku wa 25 Ukwakira 2017, ariko rukirinda kubitangaza kugira ngo rubanze rurengere abagezweho n’ingaruka z’ubugizi bwa nabi n’abazaba abatangabuhamya.

Iryo perereza rizakorwa ku byaha byakorewe mu Burundi cyangwa byakozwe n’Abarundi mu mahanga hagati ya 26 Mata 2015 na 26 Ukwakira 2017.

ICC igaragaza ko iryo perereza ritazabangamirwa cyangwa ngo rihagarikwe no kuba u Burundi buherutse kuyivanamo, kuko bwayivuyemo burundu ku wa 27 Ukwakira 2017.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Fadi el-Abdallah, Umuvugizi wa ICC yavuze ko biteze ko u Burundi buzabafasha mu iperereza.

Ati “U Burundi bufite inshingano gufatanya n’Urukiko muri iri perereza. Izo nshingano zigomba kubahirizwa igihe cyose iperereza rizamara.”

Ibyaha bizakorwaho iperereza ni ibifite aho bihuriye n’imvururu zatewe ukwiyamamariza manda ya Gatatu kwa Perezida Pierre Nkurunziza kwakurikiwe n’imyigaragambyo ndetse n’ihirikwa ry’ubutegetsi ryaburijwemo mu 2015.

Umushinjacyaha wa ICC, Fatou Bensouda, yari yatangije isuzuma ribanziriza iperereza muri Mata 2016 nyuma y’uko havuzwe ibyaha byibasiye inyokomuntu byinshi byakozwe n’inzego z’umutekano z’u Burundi n’urubyiruko rw’Imbonerakure.

Iryo suzuma ryasanze uwo mutwe w’urubyiruko rw’ishyaka rya CNDD riri ku butegetsi, ingabo na polisi byaba byarishe abantu basaga 1200, hakaba n’abandi bahohotewe, abishwe urubozo n’aburiwe irengero.

Mu iperereza ibiro by’ubushinjacyaha bya ICC bizashaka ibimenyetso nyakuri biturutse mu batangabuhamya bizewe; bishobora kuzatwara igihe kirekire kugira ngo haboneke ibishingirwaho ngo abihishe inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi bashyirirweho impapuro zibata muri yombi.

Fadi el-Abdallah avuga ko mu gihe kitarenze ukwezi u Burundi bushobora gusaba ICC kubureka bugakora cyangwa bugakomeza gukora iryo perereza, ariko ni ibintu bitoroshye kuko ICC inenga ubushobozi n’ukuri k’ubutabera bw’icyo gihugu.

Hari hashize ibyumweru bibiri u Burundi bwishimiye ko bwasohotse muri ICC, bwibwira ko bikuyeho inkurikizi iyo ari iyo yose y’urwo rukiko.

ICC ivuga ko abigaragambije bamagana manda ya gatatu benshi bishe abandi bakicwa rubozo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza