Icyo Afurika yakwitega kuri Perezida mushya w’u Bufaransa Emmanuel Macron

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 8 Gicurasi 2017 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Mu mpande zose z’Isi inkuru yabaye kimomo ko Emmanuel Macron w’imyaka 39 yanditse amateka yo kuba Perezida wa mbere w’u Bufaransa ukiri muto kuva ku ngoma y’umwami w’abami, Napoleon Bonaparte, ndetse intsinzi y’uyu mugabo wo mu ishyaka En Marche! ikaba yishimiwe na benshi nka; Donald Trump, Angela Merkel, Xi Jinping n’abandi.

Macron ugomba gusimbura, François Hollande muri Champs-Élysées ku wa 14 Gicurasi 2017, benshi mu Banyafurika bamwitezeho byinshi cyane cyane kuri politiki ye, dore ko atigeze atera intambwe yo kwiyegereza uyu mugabane nkuko uwo bari bahanganye, Marine Le Pen yabigenje ubwo yakirwaga na Idriss Déby i Ndjaména, bakaganira ku mubano wa Afurika n’u Bufaransa n’ibindi.

Gusa mu migabo n’imigambi ye, Macron yakunze kugaragaza ko afite politiki nziza kuri Afurika. Yavuze ko nta gusubira inyuma mu kurwanya iterabwoba cyane cyane muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, aho azafatanya n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, ibihugu bitanu byiyemeje kurwanya iterabwoba, G5, aribyo; Burkina Faso, Tchad, Mali, Mauritania na Niger ndetse agakorana na Algeria.

Mu bijyanye n’ubukungu, Macron acyiga yigeze kuza muri Nigeria kwimenyereza umwuga, mu 2014 na 2016 ari Minisitiri w’ubukungu nabwo asura bimwe mu bihugu bikoresha ifaranga rya CFA, aho yahuye na Alassane Ouattara na Macky Sall. Mu bijyanye no gutera inkunga ibikorwa by’iterambere, 0.7% by’umusaruro mbumbe w’u Bufaransa bizakomeza kugenerwa iki gikorwa.

Ni Perezida uzi Afurika neza kuko yasuye na Algeria akomoza ku byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe n’Abafaransa muri iki gihugu. Hari icyizere ko ibi bikorwa azabikomeza akaba yagera no mu bindi bihugu bifitanye amateka mabi n’u Bufaransa.

Umuhanga mu mitekerereze ya muntu wo muri Senegal, Souleymane Bachir Diagne, aherutse gutangaza ko gutorwa kwa Macron ari ikimenyetso cyiza cyo kuzahura umubano wa Afurika n’u Bufaransa, kuko ubu uyu mugabane ufite icyerekezo cy’ubufatanyabikorwa aho kuba abagenerwabikorwa.

Macron afite gahunda y’imyaka itanu yo gushora miliyari 42 z’amayero ni ukuvuga izigera kuri miliyari 50 z’amadolari mu bice bitandukanye mu rwego rwo guhanga imirimo, ubuhinzi, ubwikorezi, ibikorwa remezo n’ubuzima. Nta kabuza ko iyi politiki ishobora kuzagera no muri Afurika.

U Bufaransa ni kimwe mu bihugu by’u Burayi gituwe n’abimukira benshi biganjemo abo ku mugabane wa Afurika, nta kabuza ko bizakomeza kuko muri gahunda za Perezida mushya ashyigikiye abimukira n’abashaka ubuhungiro. Ibi byiyongera kandi ku mugambi we wo kugabanya igihe cyo kubona viza y’impano ‘Talent visa’, ku bantu bafite ubumenyi bashaka kujya gukorera muri iki gihugu.

Emmanuel Macron ubwo yari muri Algeria muri Gashyantare uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza