Igihangano Nelson Mandela yashushanyije ku buzima bwe muri gereza cyashyizwe muri cyamunara

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 2 Gicurasi 2019 saa 05:53
Yasuwe :
0 0

Igishushanyo cyakozwe na Nelson Mandela, wayoboye Afurika y’Epfo, cyashyizwe kuri cyamunara i New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika kuri uyu wa Kabiri, aho byitezwe ko kigurwa hagati ya $60,000 na $90,000.

Iki gihangano cyiswe ‘The Cell Door’ cyangwa urugi rwa kasho, Mandela yagishushanyije yiyibutsa ibihe yabayemo muri gereza ya Robben Island ashinjwa kwigomeka ku mitegekere y’abazungu muri politiki y’ivangura [apartheid]. Cyamunara yacyo yateguriwe mu nzu y’ubugeni ya Bonham.

Nk’uko BBC yabitangaje, umukobwa wa Mandela witwa Pumla Makaziwe Mandela wagiye kugurisha icyo gihangano yagize ati “Ubwo data yajyaga mu kiruhuko nyuma yo kuba perezida, ntabwo yari afite ibintu byinshi byo gukora. Ntekereza ko ubugeni cyari ikintu cyiza ngo agaragaze icyo atekerea cyangwa kwiyibutsa amateka ye.”

Guverinoma ya Afurika y’Epfo kandi kuri uyu wa Kane yatangaje ko abanyamahanga bifuza gusura gereza Mandela yafungiwemo imyaka 18, bashyiriweho igiciro cyihariye aho bazajya bishyura amafaranga menshi kurusha abanyafurika y’Epfo.

Ingoro ndangamurage ya Robben Island yatangaje ko igiciro gishya cyo kwinjira kizaba ama rand 550 ($38) ku muntu udakomoka muri Afurika y’Epfo, n’ama-rand 300 ku mwana.

Ni icyemezo cyafashwe nk’ikizatuma haboneka amikoro ahagije, azafasha mu gutuma ubukerarugendo muri iyi ngoro bukomeza gusugira ndetse ikarushaho kubungabungwa.

Iki gihangano cyashyizwe muri cyamunara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza