Ikoreshwa ry’inkiko mu ifungwa rya Bobi Wine udacana uwaka na Museveni

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 1 Gicurasi 2019 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Ubutegetsi bwa Museveni bukomeje gukoresha ingufu mu guhutaza abatavuga rumwe na we, hibanzwe ku wo bigaragaye ko abangamiye umugambi we wo kuguma ku butegetsi.

Ubu ikigezweho ni ifatwa n’ifungwa rya depite Robert Kyagulanyi w’imyaka 37 uzwi nka Bobi Wine, watawe muri yombi ku wa Mbere agafungirwa muri gereza ya Luzira ubusanzwe igenewe ba ruharwa.

Ku wa 29 Mata Bobi Wine yahamagajwe n’Ubugenzacyaha ahitwa Kibuli ngo akoreshwe inyandiko mvugo ku gitaramo yari yateguye mu cyumweru gishize mu buryo polisi ivuga ko butazwi ndetse ikaza no kugihagarika bigateza imvururu.

Ubwo yari mu nzira yitabye, yavanywe nabi mu modoka ye ashyirwa mu ya polisi, abanza gufungirwa kuri sitasiyo ya Naggalama. Ntabwo yumvaga uburyo n’imbaraga zose yakoreshejweho mu minsi ishize, yasubizwa muri gereza nk’uko byagenze kuri iyi nshuro.

Yari yahamagajwe ku birego birimo ko mu mwaka ushize yakoresheje inama mu buryo butemewe.

Kimwe n’undi muturage wese ukurikiza amategeko, yafashe imodoka yerekeza Kibuli ngo asubize ibyo abazwa ku birego ashinjwa. Byari byitezwe ko hari inshuti zagombaga kumusangayo harimo abashoboraga kumwishingira bibaye ngombwa, nk’uko umwe mu banyamategeko be, Asumani Basalirwa, yabivuze.

Gusa ntibamenye ko Polisi yari yamaze gucura indi migambi. Yabanje kumunyuza kuri sitasiyo ya Naggalama, abapolisi bakora ibishoboka mu kunaniza abashakaga kumushyigikira babatera ibyuka biryana mu maso. Bamujyanye nka Buganda Road muri Kampala, agezwa imbere y’urukiko ndetse bivugwa ko basanze umucamanza abategereje.

Yamenyeshejwe ibyaha aregwa, bikorwa ubuyobozi buzi neza ko inshuti ze zitabasha kuhagera ako kanya ngo zimwishingire akurikiranwe ari hanze, iburanisha risubikwa Kyagulanyi yoherejwe muri gereza ya Luzira, ategekwa gusubira imbere y’umucamanza ku wa 2 Gicurasi.

Kyagulanyi ashinjwa gukoresha inama zitemewe bijyanye n’imyigaragambyo yakorewe mu mutuzo yitabiriwe n’ibihumbi by’urubyiruko, rutishimiye itegeko rishya ry’imisoro ku mbuga nkoranyambaga.

Ubutegetsi bwa Museveni buzi ko urubyiruko rumaze imyaka 33 ruyobowe nabi rufite uburyo bumwe gusa bwo kugaragaza ibyo rutishimiye, ari bwo kwifashisha imbuga nkoranyambaga. Byayobeje ubutegetsi cyane ko Museveni akomeje gutakaza amaboko nyamara akibwira ko Uganda ari nk’akarima ke.

Ibirego byo gukora inama zitemewe bijyanye n’umugambi wo kumushyira hanze y’urubuga rwa politiki bitewe n’uburyo yeretse abanya-Uganda intege nke z’ubutegetsi buriho.

Mu mezi make ashize yakubiswe bikomeye ndetse agezwa mu rukiko rwa gisirikare rwa Gulu atwawe mu kagare, kubera iyicarubozo rikomeye yakorewe ari mu maboko y’abasirikare babarizwa mu mutwe udasanzwe, Special Forces Command, SFC.

Mu minsi mike ishize nabwo yahombejwe miliyoni z’amashillingi ya Uganda ubwo igitaramo yari yateguye ku wa mbere wa Pasika cyahagarikwaga na Polisi, ni nyuma y’uko yari yamuhaye uburenganizira bwo kugikora.

Ubwo Polisi yari itangiye guterwa ubwoba n’ibyo irimo kumukorera, yafashe icyemezo cyo kumufungira iwe mu rugo, mbere y’uko atabwa muri yombi mu buryo bweruye.

Ibi bikorwa byose byatumye umunyamategeko wa Bobi Wine, umunyamerika, Robert Amsterdam asaba perezida Donald Trump gusuzuma neza inkunga mu bya gisirikare aha Uganda, yarangiza igakoreshwa “mu guhutaza abaturage” nk’uko abivuga.

Bobi Wine ubwo yari imbere y'urukiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza