Imbamutima z’abanya-Zimbabwe nyuma y’ubwegure bwa Mugabe

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 24 Ugushyingo 2017 saa 06:00
Yasuwe :
0 0

Abaturage hirya no hino muri Zimbabwe bari mu byishimo bidasanzwe nyuma y’uko Robert Mugabe wari umaze imyaka 37 ayobora iki gihugu ndetse wananyuzagamo akavuga ko nta kizamuvanaho uretse Imana, yemeye kurekura ubutegetsi.

Mugabe w’imyaka 93 yagize ibihe bibi n’ibyiza ayobora Zimbabwe kuva yabona ubwigenge mu 1980, gusa kuwa 21 Ugushyingo nibwo ibaruwa y’ubwegure bwe yasomwe n’Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko, Jacob Mudenda, ayisomera Inteko, yari iri mu myiteguro yo kumweguza.

Nyuma y’inkuru y’ukwegura kwe yaje hashize iminsi ntawuriyumvisha ibyo igisirikare cya Zimbabwe cyakoraga nyuma yo gufata ubutegetsi kikavuga ko kigamije gukuraho abakora amakosa bari hafi ya Mugabe.

Abanyamategeko bo mu ishyaka riri ku butegetsi, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe n’abandi baturage baranzwe n’ibyishimo aho bari mu bice bitandukanye by’Igihugu, babyina baririmba banifashisha ibindi bikoresho bitandukanye nyuma y’ubwegure bw’uyu mukambwe wahise uhabwa ubudahangarwa.

Uwitwa Julian Mtukudzi mu byishimo byinshi yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ati “Ndishimye cyane, ndanezerewe, mfite ibyishimo bidasanzwe. Ibi ni ibihe bikomeye ku gihugu cyacu. Twamaze amajoro menshi tudasinzira, tubyizeye kandi tubitegereje. Dushimishijwe n’uko tubigezeho, ubu birarangiye."

Umwe mu bataripfana akaba n’umunya-Politiki ukomeye, Vimbaishe Musvaburi, aganira na BBC, yavuganye ibyishimo agira ati “Twari turambiwe uyu mugabo (Mugabe), tunejewe bidasanzwe n’uko avuyeho. Ntitukimukeneye na gato. Iyi ni intsinzi tubonye uyu munsi.”

Kugeza ubu, Ishyaka Zanu-PF riri ku butegetsi ryari ryangaje ko ryirukanye Mugabe ku buyobozi bwaryo, rikamusimbuza Visi Peresida Emmerson Mnangagwa, wari mu buhungiro muri Afurika y’Epfo nyuma yo kwirukanwa na Mugabe ubwo yari akiri Perezida.

Mnangagwa niwe wahise agirwa Perezida akubutse mu buhungiro bikaba biteganyijwe ko arahira kuri uyu wa Gatanu akayobora igihugu mu gihe cyari gisigaye kuri manda ya Mugabe.

Mugabe yabanje kuyobora Zimbabwe nka Minisitiri w’Intebe aba Perezida mu 1987, akomeza gutorerwa izindi manda mu buryo butavuzweho rumwe ndetse yaniteguraga kongera kwiyamamaza.

Abanya-Zimbabwe mu byishimo nyuma y'ubwegure bwa Mugabe
Wari umunsi w'ibyishimo utazibagirana mu mateka y'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza

Article (100188) Re-process this page