Imicungire ya Crane Bank yeguriwe Banki Nkuru ya Uganda nyuma y’ibihombo bidasanzwe

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 21 Ukwakira 2016 saa 07:31
Yasuwe :
0 0

Banki Nkuru ya Uganda yatangiye imicungire ya Crane Bank ihita inirukana abayobozi bayo bose, nyuma yo kugaragaza ko itari igishoboye gukomeza imikorere yayo isanzwe, ndetse imari shingiro yayo ikagabanuka bidasanzwe.

Mu itangazo Banki ya Uganda yashyize ahagaragara kuri uyu Kane tariki 20 Ukwakira, yavuze ko Crane Bank inakorera mu Rwanda kuva mu 2014, imikorere yayo itakiri mu nyungu z’abakiliya bayo.

Rigira riti “Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Banki ya Uganda isanze Crane Bank Limited itakiri ikigo gifite imari ihagije nk’uko biteganywa n’itegeko, bikaba biteye ikibazo gikomeye mu busugire bw’urwego rw’imari, kandi ugukomeza kw’ibikorwa bya Crane Bank muri iyi mikorere ni bibi cyane ku nyungu z’abayibitsamo.’’

Iri tangazo rivuga ko imikorere y’iyi banki ifatwa nk’iya gatatu mu bunini muri Uganda, irakomeza ariko Banki ya Uganda igashyiraho Umuyobozi Mukuru mushya, ndetse ikaba yasheshe inama yose y’ubutegetsi yari isanzwe muri Crane Bank.

Guverineri wa Banki ya Uganda, Emmanuel Tumusiime-Mutebile, wasinye kuri iri tangazo, yanavuze ko Crane Bank yahozwagaho ijisho byihariye na Banki ya Uganda guhera muri Nzeri 2015 nyuma y’igenzurwa ry’imari yakorewe.

Ati “Imari shingiro y’iyi banki yari imaze kujya munsi ya 50% y’iteganywa n’itegeko.’’

Mutebile yavuze ko hagiye gukorwa igenzura ryihariye ngo harebwe niba inguzanyo zitishyurwa kimwe n’imyenda itizewe yagiye ifatwa byaba byihishe inyuma y’iri homba ridasanzwe.

Crane Bank mu Rwanda ihafite amashami

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza