Imijyi ine yo muri Afurika niyo ibarizwa mu 100 ibereye guturwamo ku Isi

Yanditswe na Jean Luc K. Mugisha
Kuya 15 Werurwe 2017 saa 01:35
Yasuwe :
0 0

Icyegeranyo cy’Ikigo Mpuzamahanga gikora ubujyanama n’ubushakashatsi cya Mercer, cyasohoye urutonde rw’imijyi myiza ibereye guturwamo ku Isi, aho mu ijana ya mbere hagaragaramo ine gusa yo ku mugabane wa Afurika.

Raporo ya Mercer yasohowe kuwa 13 Werurwe 2017, igaragaza ko mu mijyi ine yo muri Afurika igaragara kuri uru rutonde irimo Port Louis, umurwa mukuru w’Ibirwa bya Maurice uza imbere y’imijyi itatu yo muri Afurika y’Epfo ya Durban, Cap na Johannesburg. Port Louis iri ku mwanya wa 48 ku bijyanye n’ubuzima bwiza, ariko ikagaruka kuwa wa 94 mu bikorwa remezo.

Mercer ikusanya ubushakashatsi mu nzego zitandukanye harimo uko imijyi ikurikirana ku bijyanye n’ibikorwa remezo, bigendana n’umubare w’abagerwaho n’amazi n’amashanyarazi, imiterere y’itumanaho, isakazwa ry’ubutumwa, itwarwa ry’abantu n’ibintu, uburyo bworoshye mu gutembera n’umubare w’ingendo z’indege mpuzamahanga zikorwa ku bibuga by’indege mu gihugu.

Umwe mu bagize Mercer, ILya Bonic yatangarije Jeune Afrique ko “Ihungabana ry’ubukungu, kudatekana kw’abaturage, ubwumvikane buke bwa politiki byiyongera ku bibazo ibigo bikomeye ku isi bihura nabyo mu gufata ibyemezo ku mibereho y’abakozi b’abanyamahanga babikorera.”

Afrika y’Epfo ikomeje gukurura abashoramari no kwohereza abakozi bakomoka mu bindi bihugu bakorera ibigo byo hanze.

Ukuyeho ibibazo bya politiki n’ubukungu byugarije Afurika y’Epfo, iki gihugu gikomeje gukurura abashoramari n’abakozi bakomoka hanze kujya gukorera ibigo mpuzamahanga. Durban yagombaga kwakira imikino ya Commonwealth ya 2022, iri ku mwanya wa 87 ku bijyanye no guturamo, ariko igaruka ku mwanya wa 135 ku bikorwa remezo.

Ifoto y’Umujyi wa Port Louis, umurwa mukuru w’Ibirwa bya Maurice

Uyu Mujyi ukurikiwe na Cap iri ku mwanya wa 94 na Johannesburg kuwa 96.
Kuri uru rutonde hagaragaraho imijyi yamenyekanye kubera imibereho n’ibikorwa remezo biri hasi.

Ku rundi ruhande, Brazzaville yo muri Congo iri ku mwanya wa 224, N’Djamena muri Tchad ni iya 226, Khartoum yo muri Sudani ni iya 227 naho Bangui yo muri Centrafrique igaragara ku wa 230 ku bijyanye n’imibereho.

Mercer itangaza ko iyi mijyi igaruka mu myanya ya nyuma kubera ibikorwa remezo bidahagije. N’Djamena n’iya 224, Bangui igaruka ari iya 226, Conakry n’iya 227 naho Brazzaville n’iya 228.

Nk’uko byagaragajwe kuri uru rutonde ni uko Luanda, umurwa mukuru wa Angola ariwo mujyi uhenze muri Afurika no ku isi bitewe n’ubwinshi bw’abanyamahanga bahabarizwa nk’uko byemezwa n’ubu bushakashatsi.

Indi mijyi yo ku mugabane wa Afurika iri hafi kuri uru rutonde harimo Tunis iri ku mwanya wa 104 na Victoria, Umurwa Mukuru wa Seychelles kuwa 109.

Ku Isi, Umurwa Mukuru wa Autriche, Vienne wongeye kuza ku mwanya wa mbere mu mijyi ibereye guturwamo ku nshuro ya munani yikurikiranya, ukurikiwe n’indi mijyi irimo Zurich mu Busuwisi, Auckland muri Nouvelle-Zélande, Munich mu Budage, Vancouver muri Canada, Düsseldorf mu Budage, Frankfurt mu Budage, Genève mu Busuwisi, Copenhague muri Denmark na Bâle mu Busuwisi yinjiye bwa mbere mu bihugu icumi biri ku isonga.

Mu bijyanye n’ibikorwa remezo, Singapour iri ku mwanya wa mbere mu bijyanye n’ibikorwaremezo ikaba ikurikiwe na Frankfurt na Munich yo mu Budage.

Umurwa Mukuru wa Autriche, Vienne wongeye kuza ku mwanya wa mbere ku nshuro ya munani yikurikiranya
Durban, umujyi ukomeye muri Afurika y'Epfo nawo waje mu mijyi ijana ya mbere ku Isi ibereye guturwamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza