Imirwano muri Kaminuza ya Makerere bapfa ingingo ibuza Museveni kongera kwiyamamaza

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 Nzeri 2017 saa 09:32
Yasuwe :
0 1

Polisi yo muri Uganda kuri iki Cyumweru yarashe mu kirere muri Kaminuza ya Makerere nyuma y’aho abanyeshuri barwanye bapfa kutumva kimwe ibijyanye no guhindura ingingo ya 102 y’Itegeko Nshinga ikumira Perezida Yoweri Museveni kuzongera kuyobora indi manda.

Iyo ngingo ivuga ko nta muntu ushobora kuyobora Uganda arengeje imyaka 75 kandi Museveni w’imyaka 73 manda ari kuyobora izarangira iyo myaka yarayirengeje.

Kuwa Kabiri w’icyumweru gishize nibwo abadepite b’ishyaka NRM riri ku butegetsi bavuze ko baziga ku mushinga w’Itegeko rikura ingingo ya 102 mu Itegeko Nshinga.

Ubwo abahagarariye urubyiruko bajyaga mu biganiro n’abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Makerere ngo baganire ku ivanwaho ry’iyo ngingo, hajemo kutumvikana bararwana.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko hari itsinda ry’abanyeshuri binjiye ahaberaga ibyo biganiro, basaba abaje kubitanga gutaha ngo kuko ikibazo cy’imyaka ntarengwa atari icyo kuganirwaho.

Hitabajwe Polisi irasa mu kirere ari nako ihungisha abayobozi b’urubyiruko muri NRM n’abandi bayobozi b’abanyeshuri bari bitabiriye ibiganiro.

Nubwo hari gahunda yo kuvugurura Itegeko Nshinga, abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi batangaje ko nibiba ngombwa bazanarwana ariko ingingo igena imyaka ntarengwa mu Itegeko Nshinga ntikorweho.

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize Guverinoma ya Uganda yemeje umwanzuro wo kuvugurura Itegeko Nshinga mu ngingo igena imyaka ku mukuru w’igihugu.

Ifoto yakuwe mu mashusho y'imyigaragambyo y'abanyeshuri ba Kaminuza ya Makerere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza