Imvura n’inkangu byishe abantu 24 mu Burundi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ukuboza 2019 saa 12:52
Yasuwe :
0 0

Nibura abantu 24 nibo bamaze kumenyekana ko bapfuye bitewe n’imvura ikomeye yaguye mu Karere ka Mugina, mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi, mu gihe abandi benshi bakomeretse.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekanom Pierre Nkurikiye, yabwiye BBC ko ibikorwa by’ubutabazi byatangiye.

Gusenyuka kw’izo nzu kwaturutse ku mvura nyinshi yateye inkangu zigataba inzu zitandukanye.

Umwe mu bayobozi bo mu Burundi yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ko hari abantu bapfuye bakiri gutabururwa mu nzu zabagwiriye.

Muri iyi minsi ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba byibasiwe n’imvura nyinshi yateye imyuzure hamwe na hamwe. Nibura abantu 130 nibo bamaze gupfa muri Kenya na Uganda.

Biteganyijwe ko ibice biri ku nkombe z’inyanja byegereye igihugu cya Somalia bizibasirwa n’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga mu mpera z’iki cyumweru.

Bamwe mu bapfuye bahitanywe n'inkangu
Leta y'u Burundi ivuga ko ibikorwa by'ubutabazi ku bibasiwe n'imvura byatangiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza