Imvururu zo muri Sudani zikomeje gufata intera: Abayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi bafunzwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Kamena 2019 saa 07:43
Yasuwe :
0 0

Inzego z’umutekano muri Sudani, zataye muri yombi abayobozi batatu bari mu itsinda ritavuga rumwe n’abayoboye iki gihugu mu nzibacyuho nyuma y’aho bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie, Abiy Ahmed, bigamije kugarura ituze muri iki gihugu.

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Mohamed Esmat, yatawe muri yombi ku wa Gatanu nyuma y’inama yagiranye na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie.

Undi witwa Ismail Jalab, uyobora itsinda ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya SPLM-N ndetse n’Umuvugizi we Mubarak Ardol batawe muri yombi ku wa Gatandatu.

Byabaye nyuma y’iminsi mike hari ibikorwa bya gisirikare byo gutatanya abigaragambya bamagana igisirikare kiri ku butegetsi mu nzibacyuho, byasize abarenga 60 bitabye Imana.

Abigaragambya bamaganye igitekerezo cya Komite ya Gisirikare iri ku butegetsi mu nzibacyuho cyo kugirana ibiganiro, bavuga ko badashobora kubizera nyuma y’amaraso aherutse kumeneka.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie, Dr Abiy Ahmed, yari yagiye i Khartoum ngo agerageze kunga abigaragambya n’igisirikare kiyoboye inzibacyuho.

Ibi bibaye nyuma y’aho Akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) gashinzwe amahoro n’umutekano, gaherutse guhagarika Repubulika ya Sudani mu bikorwa byose by’Umuryango, kugeza igihe izashyiriraho ubuyobozi bw’inzibacyuho buzaba bugizwe n’abasivili.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza