Indege ya Papa Francis yahagurutse i Roma yerekeza i Nairobi

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 25 Ugushyingo 2015 saa 11:21
Yasuwe :
0 0

Ahagana saa yine za mu gitondo ku isaha y’i Kigali nibwo Papa Francis yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Fiumicino i Vatikani yekereza i Nairobi aho atangiriye uruzinduko rwe rwa mbere ku mugabane wa Afurika.

Yahagurutse nyuma yaho abandi bantu batandukanye biganjemo abo muri Kiliziya Gatolika nabo berekeje i Nairobi. Muri bo harimo Abanyamakuru 70 bahagurutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Umutekano ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta wakajijwe ndetse abafite ingendo basabwe kugera yo mbere kugira ngo birinde ko baza kubangamirwa n’uru rugendo rw’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

Biteganyijwe ko aza kugera muri Kenya saa kumi n’imwe [saa kumi ku isaha ya Kigali] z’umugoroba.

Mbere gato y'uko ahaguruka, ku kibuga cy'indege cya Fiumicino hari abantu bake
Papa Francis yinjira mu ndege imwekeje muri Kenya
Ibishura azambara ubwo azaba ari muri Kenya
Abanyamakuru benshi berekeje i Nairobi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza