Ingabo za Congo zakozanyijeho n’inyeshyamba zashakaga kwigarurira Umujyi wa Uvira

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 28 Nzeri 2017 saa 07:31
Yasuwe :
0 0

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifashishije ubwato bw’intambara mu guhashya inyeshyamba zibumbiye mu Mutwe wa Mai Mai Yakutumba zashakaga kwinjira mu Mujyi wa Uvira zinyuze ku kiyaga cya Tanganyika mu Burasirazuba bw’iki gihugu kuri uyu wa Kane, tariki ya 28 Nzeri 2017.

Imirwano hagati ya Mai-Mai na FARDC yongeye gukomera mu mpera z’icyumweru gishize mu duce twegereye Umujyi wa Uvira, hafi y’umupaka wa Congo n’u Burundi.

Imyigaragambyo yatangiye gukaza umurego kuva Perezida Joseph Kabila yakanga kurekura ubutegetsi ubwo manda ye yari igeze ku musozo mu Ukuboza 2016.

Umutangabuhamya wabonye impande zombi zishyamiranye yatangaje ko habayeho kurasana gukomeye ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo nk’uko Reuters dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Yagize ati “Abarwanyi bagerageje gutera umujyi banyuze ku kiyaga. Bari bafite ubwato. Nabonye ubwato bw’inyeshyamba butandatu, bumwe bwafashwe n’ingabo za leta, ubundi buracika.”

Umuvugizi w’Ingabo muri Kivu y’Amajyepfo, Louis-Claude Tshimwanga, we yavuze ko abarwanyi bashakaga gufata Umujyi wa Uvira banyuze inzira y’amazi ariko baza gusubizwa inyuma ku bilometero 25 uvuye mu Mujyi.

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Monusco, zatangaje ko zohereje abasirikare mu duce twegereye Uvira ku wa Gatatu zahawe inshingano zo kurinda abaturage n’Umuyobozi wazo Mukuru wakurikiranaga umutekano waho.

Mai-Mai Yakutumba ni umutwe w’inyeshyamba washinzwe mu 2007 n’abarwanyi b’imbere mu gihugu biyomoye ku ngabo za leta, ukunda kurwanira hafi y’ikiyaga cya Tanganyika.

Ijwi riheruka gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga muri iki cyumweru, Umuyobozi wa Mai Mai, William Yakutumba yavuze ko barwanya imikoreshereze mibi y’umutungo kamere harimo amabuye y’agaciro agaragara ku bwinshi mu gihugu ndetse no kuba Perezida Kabila yaranze kuva ku butegetsi ubwo manda ye yarangiraga.

Aka gace gakungahaye ku mabuye y’agaciro yiganjemo coltan akoreshwa muri telefone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga gakunze kurangwamo imvururu zishingiye ku moko kuva mu myaka 20 ishize, ndetse bigira n’ingaruka ku bihugu by’ibituranyi nk’u Burundi.

Ishusho y'Umujyi wa Uvira uwurebeye hejuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza