Inteko y’u Burayi yasabye ikomeje RDC gutegura amatora anyuze mu mucyo

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 19 Mutarama 2018 saa 12:26
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi yasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutegura amatora anyuze mu mucyo nk’imwe mu nzira zo gusohoka mu bibazo bya politiki kirimo cyane cyane kuva umwaka ushize.

Iyi nteko yanenze uburyo ibintu bimeze muri iki gihugu kidahwema kugaragaramo akaduruvayo mu bya politiki itunga agatoki ubwicanyi bwabereye mu Ntara za Kasai iya Kivu y’Amajyepfo n’Amajyaruguru.

Mu gihe amatora ya Perezida muri iki gihugu ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018, Inteko y’u Burayi isanga anyuze mu mucyo ari cyo cyatuma kibasha gutekana.

Aya matora yari ateganyijwe bitarenze 2017 ariko ingengabihe yayo ntiyubahirizwa nk’uko yari yumvikanyweho na Leta n’abo batavuga rumwe, ikintu iyi nteko yanenze, nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Yasabye leta ya RDC kurekura nta mananiza abafungiwe ibya politiki bose muri iki gihugu biganjemo abanyamuryango b’ihuriro riharanira impinduka muri politiki muri Congo Kinshasa, Lucha.

Iyi nteko inavuga ko ibyavuye mu maperereza yakozwe na Leta ya Congo ku bwicanyi n’andi marorerwa yabereye muri Kasai bidahagije kuko bihabanye cyane n’ibigaragazwa n’Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu FDHI.

Bityo ngo niba ntagihindutse muri iki gihugu mu buryo butanga icyizere cy’uko ibintu bizagenda neza mu matora ateganyijwe muri uyu mwaka u Burayi bwazitabaza ibikubiye mu Masezerano yitiriwe Cotonou Afurika yagiranye na wo mu mwaka wa 2000, aho mu gihe hari ibitagenda mu gihugu runaka cy’Afurika, Ubumwe bw’u Burayi butazazuyaza kugihagarikira inkunga bwakigeneraga.

Javier Nart uhagarayiye Espagne muri iyo Nteko yatangaje ko idakwiye kujenjekera Congo hashingiwe ku kuba mu myanzuro igera kuri itanu yafashwe mu mwaka umwe nta cyagezweho gifatika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza