Inteko yemeje Cyril Ramaphosa nka Perezida wa Afurika y’Epfo

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 22 Gicurasi 2019 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo kuri uyu wa 22 Gicurasi 2019 yemeje Cyril Ramaphosa nka Perezida w’iki gihugu muri manda y’imyaka itanu.

Matamela Cyril Ramaphosa w’imyaka 66 yatowe nyuma y’uko ku wa 8 Gicurasi 2019, ishyaka rya ANC abarizwamo ari naryo riyoboye Afurika y’Epfo ritsinze amatora y’abadepite ku bwiganze.

ANC yatsinze ku majwi 57.5%, biyiha gufata imyanya 230 muri 400 y’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Iri shyaka ryakurikiwe n’irya Democratic Alliance ryagize amajwi 21 % naho irya Economic Freedom Fighters rya Julius Malema ribona amajwi 11%.

Itegeko Nshinga rya Afurika y’Epfo ryo mu 1963 rivuga ko Perezida atorwa n’abadepite mu ishyaka ryagize imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko.

ANC iri ku butegetsi kuba yararushije andi mashyaka amajwi byayihesheje uburenganzira bwo gutanga Perezida.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo abadepite bahagarariye iri shyaka mu Nteko Ishinga Amategeko bemeje Ramaphosa watanzwe nk’umukandida rukumbi kuba Umukuru w’Igihugu mu myaka itanu.

Nyuma yo gutangazwa, abadepite bo mu ishyaka rya ANC bahagurutse bamuha amashyi y’urufaya.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashimiye Perezida Ramaphosa watowe. Bavuze ko bakeneye ubutegetsi bukorera abaturage, burwanya ibibazo birimo ubushomeri n’iby’abana batajya ku ishuri.

Yijejwe ko mu gihe azafata ibyemezo bifitiye inyungu abaturage, bazabishyigikira.

Depite Malema yavuze ko “Twizeye ko uzaba Perezida wa Guverinoma itarangwamo ruswa. Ntuzigere na rimwe wemera abakubwira ko uri mu kuri nyamara ukora ibinyuranye n’indangagaciro za Afurika y’Epfo n’Itegeko Nshinga ry’igihugu.’’

Yakomeje avuga ko iki ari “Igihe cyo gufasha abakibyiruka, bakubwizwa ukuri kuko umwanya ufite ukeneye abantu bakubwiza ukuri. Abatsinzwe benshi babwirwaga ko bari mu kuri no mu gihe bitwaye nabi cyangwa banyuranyije n’itegeko nshinga.’’

Mu ijambo rye, Perezida Ramaphosa yabwiye Malema ko atazakorera mu nyungu z’abantu runaka, ashimangira ko “Inshingano zanjye ni ugukorera abaturage bose.’’

Yagize ati “Nzakora ibishoboka byose ngo nkorere abaturage no kwita ku gukemura ibibazo byabo. Tugomba gukorana mu kubaka igihugu no kugeza abaturage aho twifuza. Nzaba umuyobozi w’abaturage bose atari abatoye gusa ishyaka nyoboye ahubwo n’abandi.”

Kuri uyu munsi kandi Thandi Modise yatorewe kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko; mu gihe Lechesa Tsenoli yongeye kugirwa Visi Perezida.

Biteganyijwe Ramaphosa azarahirira kuyobora Afurika y’Epfo mu mpera z’icyumweru, akanashyiraho abagize guverinoma.

Ku wa 14 Gashyantare 2018, nibwo Jacob Zuma yarekuye ubutegetsi nyuma y’igihe ashyirwaho igitutu cyo kumweguza kubera ibyaha yashinjwe birimo ruswa. Ku wa 15 Gashyantare 2017, Inteko yahise itora Cyril Ramaphosa wari Visi Perezida kuba Perezida wa Afurika y’Epfo.

Perezida Cyril Ramaphosa yijeje ko azaba umuyobozi wita ku nyungu z'abaturage nta kuvangura
Julius Malema uyobora Ishyaka rya Economic Freedom Fighters yasabye Perezida Ramaphosa kubaka Guverinoma itarangwamo ruswa
Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo yemeje Cyril Ramaphosa nka Perezida w'iki gihugu muri manda y'imyaka itanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza