Inteko zo muri ICGLR zahagurukiye ibibazo by’umutekano mu Burundi,Sudani y’Epfo na RDC

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 1 Ugushyingo 2016 saa 12:23
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’Inteko zishinga amategeko mu bihugu bigize Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’ibiyaga bigari(FP-ICGLR), ryasabye ibihugu bigize akarere guhagarika intambara n’imvururu za politiki zibasiye bimwe muri byo.

Mu nama y’iminsi ibiri ibera i Dar es Salaam muri Tanzania, abayitabiriye barigira hamwe ingamba zakomeza gufatwa kugira ngo amahoro n’umutekano bigaruke mu bihugu binyamuryango nk’u Burundi, Sudani y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Nkuko Daily News ibitangaza, iyi nama ya kabiri ku mahoro n’umutekano yahuje abagize Inteko zishinga amategeko zo mu bihugu 12 bihuriye muri FP-ICGLR aribyo; Angola, Burundi, Kenya, Uganda, Centrafrique, RDC, Rwanda, Sudani, Sudani y’Epfo, Tanzania na Zambia.

Dr.Christine Ishengoma wo Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, yavuze ko ari ingenzi ko ibihugu bihura bikaganira ku mvururu za politiki n’ibindi bibazo by’umutekano muke bikomeje gutsimbarara mu karere k’ibiyaga bigari.

Yagize ati “Tugomba kuganira ku hazaza ha biriya bihugu.”

Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko z’Umuryango uhuza ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (FP-ICGRL), Higiro Prosper, yavuze ko nubwo hari imbaraga zirimo gukoreshwa kugira ngo ibibazo by’umutekano muke birangire mu bihugu bimwe bigize umuryango, hari ibibazo bitarakemuka.

Yagize ati “Biriya bihugu byasinye amasezerano y’amahoro ariko kuyashyira mu bikorwa byabaye ingorabahizi, binyuze muri iri huriro tuzabona ikindi cyakorwa.”

Bimwe mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari bikomeje kurangwamo umutekano muke, ahanini kubera ibibazo bya politiki. Mu Burundi imvururu zatangiye mu mwaka wa 2015 ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yemezaga ko aziyamamariza manda ya gatatu nk’Umukuru w’Igihugu. Kuva icyo gihe Abarundi barenga 500 barapfuye kubera izo n’aho abarenga ibihumbi 270 barahunga.

Muri RDC rurageretse hagati ya Perezida Kabila udashaka kuva ku butegetsi n’abatavuga rumwe na we bamushinja kunyuranya n’Itegeko Nshinga.

Muri Sudani y’Epfo intambara yongeye gufata indi sura nubwo mu 2015 hasinywe amasezerano y’amahoro yo kuyihagarika, kugabana ubutegetsi no gukora igisirikare kimwe.

Kuva mu 2013 ibihumbi by’Abanya-Sudani y’Epfo byarishwe, mu gihe ababarirwa muri miliyoni bakuwe mu byabo n’intambara.

Imvururu za politiki mu biyaga bigari zimaze guhitana benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza