Inyeshyamba zasabye Uganda amasasu kugira ngo zirekure abaturage bayo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 Gicurasi 2018 saa 10:18
Yasuwe :
0 0

Inyeshyamba zikekwaho kuba iz’umutwe wa Mai Mai ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zasabye Uganda amasasu kugira ngo zirekure abaturage bayo zashimuse.

Izo nyeshyamba mu mpera z’icyumweru gishize nibwo zashimuse abarobyi batandatu bo muri Uganda zibakuye mu kiyaga cya Edward mu Karere ka Rukungiri.

Umwe mu bashinzwe umutekano muri Uganda yabwiye Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko izo nyeshyamba zasabye udusanduku icumi tw’amasasu kugira ngo zirekure abo barobyi.

Buri gasanduku k’amasasu kaba karimo ububiko butandatu bw’amasasu, ububiko bumwe bubamo amasasu 6 000. Ubusanzwe isasu rimwe rigura amashilingi ya Uganda hagati ya 5 000 na 15 000.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig Richard Karemire, yavuze ko batangiye kuvugana n’abayobozi bo muri Congo ngo harebwe uko babohoza abo baturage, icyakora yahakanye iby’ayo masasu basabwe n’inyeshyamba.

Karemire yavuze ko niyo byaba ari byo ko inyeshyamba zasabye amasasu batayaziha.

Ishimutwa ryo mu cyumweru gishize ni irya gatatu kuva uyu mwaka watangira ku mipaka yo mu burengerazuba bwa Uganda. Mu kwezi gushize abandi barobyi bashimutiwe mu kiyaga cya Albert n’abasirikare bakekwa kuba ari aba Congo.

Aba barobyi bashimutiwe mu kiyaga cya Edward

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza