Inzego za Loni zose zasabwe guhuza imbaraga mu guhangana na Ebola muri RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Gicurasi 2019 saa 03:22
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yasabye inzego zose z’uwo muryango gushyira hamwe zigafatanya kurwanya icyorezo cya Ebola kimaze guhitana abasaga igihumbi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuri uyu wa Gatatu Guterres yagaragaje impungenge atewe n’ubukana bw’icyorezo cya Ebola muri RDC, yizeza imbaraga zose za Loni mu kuyihashya.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi wa Loni wungirije, Farhan Haq yagize ati “Umunyamabanga Mukuru yiyemeje guhuriza hamwe inzego za Loni, haba i Kinshasa no mu duce twibasiwe na virusi ya Ebola.”

Ubusanzwe Ishami rya Loni ryita ku Buzima (OMS) niryo ryahanganaga na Ebola imaze kuyogoza uduce turi mu Burasirazuba bwa Congo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Loni iri kurwana no kwigarura icyizere mu guhangana n’ibyorezo bikaze kandi byica vuba nka Ebola nyuma y’uko icyo cyorezo gihitanye abasaga ibihumbi 11 mu Burengerazuba bwa Afurika mu 2014 irebera.

Guterres yasabye abayobozi ba Congo gukorana n’abashinzwe ubuvuzi ndetse n’abaturage kugira ngo barebe ko bahashya Ebola.

Yahamagariye kandi ibihugu bigize Loni gutanga ubufasha bw’ibikoresho n’ubushobozi kugira ngo Ebola ihashywe muri Congo.
Abantu basaga ibihumbi ijana bamaze gukingirwa Ebola mu duce twibasiwe muri RDC, icyakora OMS iherutse gusaba ko uwo mubare wongerwa abashobora kwibasirwa bose bagakingirwa.

Loni itangaza ko kimwe mu bituma Ebola ikomeje kwibasira benshi ari umutekano muke urangwa muri Kivu y’Amajyaruguru aho imitwe yitwaje intwaro isagarira abakozi n’ibigo bishinzwe guhashya icyo cyorezo.

Hari kandi imyumvire iri mu baturage bamwe bashinja abanyamahanga kuba inyuma y’ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo ku bushake.

Guhera mu 1976, ni ku nshuro ya cumi Ebola yibasiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abamaze guhitanwa nayo mu mezi icumi gusa batuma RDC iza ku mwanya wa kabiri mu duce icyo cyorezo kimaze guhitana benshi nyuma y’abo cyahitanye mu 2014 mu Burengerazuba bwa Afurika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza