Jacob Zuma agiye kuburanishwa ku byaha bya ruswa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Werurwe 2018 saa 05:51
Yasuwe :
0 1

Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, agiye kugezwa mu nkiko kubera ibyaha 16 bya ruswa ashinjwa nk’uko byatangajwe n’Umushinjacyaha Mukuru ,Shaun Abrahams.

Ibyaha Zuma weguye ku mwanya we nyuma y’iminsi yotswa igitutu n’ishyaka rye (ANC) hamwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ashinjwa birimo konti za baringa, ubucuruzi butanyuze mu mucyo n’iyezandonke.

Ibyaha ashinjwa bifitanye isano n’amasezerano ya miliyari 2,5 z’amadolari ya Amerika yo kugura intwaro z’igihugu cye mu myaka ya 1990 mbere y’uko aba perezida.

Ashinjwa kuba yarasabye ruswa ikigo gicuruza intwaro cyo mu Bufaransa.

Umujyanama we mu by’ubukungu yahamwe n’ibyaha byo gusaba iyo ruswa mu 2005 byatumye Zuma yirukanwa ku mwanya wa Visi Perezida.

Inkuru ya BBC ivuga ko kuri ubu aregwa ibyaha bigera kuri 16 birimo ibyo gukora ubucuruzi mu buryo butemewe n’amategeko, ibya ruswa, iyezandonke n’ibindi by’uburiganya.

Umuyobozi w’Ubushinjacyaha, Shaun Abrahams, yateye utwatsi ibyifuzo bya Zuma byo guhanagurwaho ibyo byaha,atahwemye guhakana.

Zuma ni umwe mu bantu bakomeye Afurika y’Epfo yagize barwanyije ivanguraruhu rya apartheid ndetse yigeze gufungirwa ku kirwa rya Robben hamwe na Nelson Mandela. Mu minsi ye ya mbere nk’umunyapolitiki, yakoze nk’umuyobozi ukuriye ubutasi mu ishyaka rya ANC.

Mu ijambo Zuma yagejeje ku baturage ba Afurika y’Epfo ubwo yeguraga yavuze ko azakomeza gukorera abaturage ba Afurika y’Epfo hamwe na ANC, umuryango yakoreye atizigama ubuzima bwe bwose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza