Jonas Savimbi agiye kongera gushyingurwa nyuma y’imyaka 17 apfuye

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 Kamena 2019 saa 12:48
Yasuwe :
0 0

Umurambo wa Jonas Savimbi wari Umuyobozi w’Umutwe w’inyeshya wa UNITA, muri Angola urashyingurwa mu cyubahiro kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’imyaka 17 yishwe arashwe n’abasirikare ba leta.

Savimbi wari ikirangirire mu ntambara yishwe ku wa 22 Gashyantare 2002, n’ingabo zari iza MPLA, ishyaka rya José Eduardo Dos Santos wari ku butegetsi.

Urupfu rwe rwabaye nk’urushyira iherezo ku ntambara n’amakimbirane byari byarabaye akarande muri Angola yari yarakolonijwe na Portugal, kuva yabona ubwigenge mu 1975.

Yaje gushyingurwa ku munsi ukurikiyeho mu Burasirazuba bwa Luena hafi y’Umujyi wa Lucusse, aho yaguye

Umuvugizi wa UNITA, Alcides Sakala Simoes, yabwiye AFP kuri uyu wa Gatanu ko umurambo wa Savimbi wagaruwe mu muryango we.

Yagize ati “Byari ari imbamutima nyinshi. Hashize imyaka 17 guverinoma isabwe kuduha umurambo. Iki ni intambwe y’ingenzi ku bwiyunge bw’abanyagihugu.”

Nyuma yo gushyikirizwa umurambo, umuhungu mukuru wa Savimbi, Cheya Savimbi we yavuze ko biteguye kumushyingura mu cyubahiro. Umurambo watangiwe mu gace ka Andulo, mu birometero 30 uvuye ahitwa Lopitanga aho ashyingurwa.

Jonas Malheiro Savimbi yavutse ku wa 3 Kanama 1934, yicwa ku wa wa 22 Gashyantare 2002. Ni umunyapolitiki akaba n’umuyobozi w’umutwe wa gisirikare. Niwe washinze kandi anayobora umutwe w’inyeshyamba zari zikaze wa UNITA [The Nation Union for Total Independence of Angola].

Ku nshuro ya mbere UNITA yatangije intambara ku butegetsi bw’abakoloni b’abanye- Portugal kuva mu 1966 kugeza mu 1974 mu ntambara zaharaniraga ubwigenge bw’igihugu. Uyu mutwe kandi waje no gucakirana n’undi mutwe wa MPLA [People’s Movement for the Liberation of Angola].

Mu 1974 kugeza mu 1975, umwiryane n’intambara zikomeye zarakomeje hagati y’Abanye-Angola ubwabo ariko na nyuma y’ubwigenge mu 1975, izi ntambara zirakomeza.

UNITA ntiyigeze ishyira intwaro hasi ikomeza kurwanya ubutegetsi bwa MPLA kugeza mu 2002, ubwo ingabo za Leta zivuganaga Savimbi. Iki gihugu muri iyi myaka cyari isibaniro zishingiye ku ntambara z’ubutita.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zari zishyigikiye bikomeye uyu mutwe wa Savimbi mu gihe Abasoviyete na Cuba bari bashyigikiye MPLA.

Iyi mirwano hagati ya UNITA na MPLA yaguyemo abaturage barenga miliyoni bo muri Angola.

Jonas Savimbi umaze imyaka 17 apfuye agiye gushyingurwa mu cyubahiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza