Kenya: Abagera kuri miliyoni zirindwi bagerageje kwiyahura

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 12 Nzeri 2017 saa 09:52
Yasuwe :
0 0

Ubushakakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya bwagaragaje ko abantu bagera kuri miliyoni zirindwi muri icyo gihugu bagerageje kwiyahura nibura inshuro imwe.

Umuyoboz w’Ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri iyo minisiteri, Dr Catherine Syengo, yavuze ko ubwo bushakashatsi bwakorewe mu Burengerazuba bwa Kenya, bwagaragaje ko 16% by’abaturage bose cyangwa miliyoni 7.2 bagerageje kwiyahura.

Daily Nation yanditse iyi nkuru ivuga ko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ritangaza ko abantu bagera ku 800,000 biyahura ku Isi yose ku mwaka bivuze ko nibura buri masegonda 40 umuntu umwe yiyahura.

Iryo shami rivuga ko ibitekerezo byo kwiyahura bikunze kugaragara mu bakiri bato, bikaba ari bimwe mu bitera impfu nyinshi ku Isi mu bantu bari mu kigero cy’imyaka 10 na 29 ku Isi.

Rivuga kandi ko 78% mu bakunze kwibasirwa n’izo mpfu ari ababa mu bihugu bifite ubukungu buciriritse.

Dr Syengo yasabye Abanya-Kenya gutega amatwi abafite intimba n’ababa batekereza ibyo bikorwa, kuko ngo ibyo bishobora guhinduka.

Yagize ati “ Dukunze gushyira imbaraga ku mpfu z’abavuka n’izindi ziterwa n’indwara zitandura, ariko nk’umuryango dukwiriye kurwanya ibikorwa byo kwiyahura.”

Yavuze ko abashaka kwiyahura baba bakeneye umuntu ubatega amatwi akumva ibibazo byabo.

Ati “ Abenshi muri abo bagerageje kwiyahura batubwiye ko bajyaga bakeka ko hari umuntu waza akabumva akanababaza ibibazo byabo n’uko bamerewe, turamutse tubitayeho tukabegera dushobora kurwanya ibikorwa byo kwiyahura.”

Yasabye abantu kwirinda agahinda ari nako bafashanya umwe ku wundi, avuga ko abantu bakwiriye kumenya ubuzima bwo mu mutwe kugira ngo barusheho gufashanya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza