Kenya: Batatu baguye mu myigaragambyo y’abashyigikiye Raila Odinga

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 18 Ugushyingo 2017 saa 05:45
Yasuwe :
0 0

Polisi ya Kenya yishe abantu batatu ubwo yarasaga ishaka kuburizamo imyigaragambyo y’abashyigikiye Raila Odinga yaberaga mu mujyi wa Nairobi ku wa Gatanu.

AFP ivuga ko habonetse imirambo y’abasore batatu bose barashwe mu gatuza. Polisi ihakana ayo makuru, ikavuga ko ahubwo hari abantu batanu bishwe batewe amabuye n’imbaga yari ibasanze bari gusahura amaduka no kwiba abahisi n’abagenzi.

Itangazo ryayo riragira riti “Ibyago ni uko ibyo byose byabaye polisi itarahagera.”

Abatavuga rumwe na leta babarirwa mu bihumbi bigaragambije bishimira igaruka rya Raila Odinga wari umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abarwanashyaka b’ishyaka rya Odinga, Nasa babanje kwigaragambiriza mu nkengero z’ikibuga cy’indege bakurikira imodoka zari zimuherekeje bajya hagati mu mujyi.

Polisi yabanje kubatanya ikoresheje imyuka iryana mu maso n’amazi nyuma irasa mu kirere, abigaragambya nabo bayitera amabuye.

Raila Odinga yababwiye amagambo make ubundi akomeza agana iwe. Ishyaka rye rishaka ko abaturage bigaragambya basaba ko amatora yo ku wa 26 Ukwakira yatsinzwe na Uhuru Kenyatta aburizwamo.

Nyuma y’itorwa rya Kenyatta, Odinga yavuze ko agiye gushinga umutwe urwanya ubutegetsi. Imyigaragambyo y’ejo hashize nicyo gikorwa kigaragara Odinga yakoze kuva icyo gihe.

Nubwo haje umubare uri munsi ya miliyoni yari yateganyije ko bigaragambya, byerekanye ko afite ingufu zo kugumura abaturage.

Kugeza ubu Urukiko rw’Ikirenga ruracyiga ku birego bitatu bisaba ko amatora yabaye ku nshuro ya kabiri ateshwa agaciro. Nibidatanga umusaruro Uhuru Kenyatta azarahira ku wa 28 Ugushyingo 2017.

Umwe mu baguye mu myigaragambyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza