Minisitiri w’imari wa Kenya afunzwe akekwaho ruswa mu gutanga isoko rya miliyoni zirenga $450

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Nyakanga 2019 saa 02:51
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Imari wa Kenya, Henry Rotich, yishyikirije Polisi nyuma y’uko Umushinjacyaha Mukuru w’icyo gihugu, yari amaze kumushyiriraho impapuro zimuta muri yombi, akekwaho ibyaha bya ruswa.

Minisitiri Henry Rotich akekwaho ruswa mu gutanga isoko rya miliyoni zisaga $450, ryo kubaka ingomero ebyiri, ryegukanywe n’ikigo CMC de Ravenna cyo mu Butaliyani.

Ubwo ibyo byaha byatangiraga kuvugwa muri Werurwe uyu mwaka, Rotich yabihakanye yivuye inyuma, ndetse n’ikigo cyahawe isoko kivuga ko nta manyanga yabayemo.

Nk’uko BBC yabitangaje, Umushinjacyaha Mukuru wa Kenya, Noordin Haji, yavuze ko hakomeje iperereza no mu rindi soko ryatanzwe kuri miliyoni $170, ayo akaba ari inshuro ebyiri z’amafaranga yateganywaga mu masezerano y’ibanze.

Ati “Byaje gutahurwa ko mu gutanga, guhabwa no kwishyurwa mu mishinga y’ingomero habayemo amakosa adasanzwe.”

Umushinjacyaha Mukuru kandi yanategetse ifatwa ry’abantu basaga 20 bashinjwa uruhare muri ayo masezerano hamwe n’abandi bayobozi bakuru mu nzego za leta, n’abayobozi ba CMC de Ravenna.

Henry Rotich yishyikirije polisi akekwaho ibyaha bya ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza