Kenya: Ubushinjacyaha bwategetse ko Komisiyo y’amatora ikorwaho iperereza

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 24 Nzeri 2017 saa 04:59
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha muri Kenya bwategetse ko hatangira iperereza ku makosa yakozwe na Komisiyo y’amatora bigatuma amatora ya Perezida ateshwa agaciro.

Urukiko rukuru ruherutse gutesha agaciro ibyavuye mu matora ya Perezida yabaye tariki 8 Kanama 2017 ruvuga ko ataciye mu mucyo kubera amakosa yagaragayemo.

Komisiyo y’amatora yari yatangaje ko Uhuru Kenyatta usanzwe ayobora igihugu ari we watsinze amatora ku majwi 54 % naho Raila Odinga akagira 44 %.

Umuyobozi Mukuru w’Ubushinjacyaha muri Kenya, Keriako Tobiko, yasabye polisi n’izindi nzego zirwanya ruswa gukora iperereza bakareba niba hari amakosa cyangwa ibyaha byakozwe n’abakozi ba Komisiyo y’amatora.

Yanasabye ko hakorwa iperereza ku bivugwa ko abayobozi bakuru babiri mu bari bahanganye binjiye mu bubiko bw’ikoranabuhanga (servers) bwa Komisiyo y’amatora mu buryo butemewe n’amategeko nk’uko BBC yabitangaje.

Urukiko rw’Ikirenga rwategetse ko amatora akorwa mu minsi itarenze 60.

Komisiyo y’amatora iherutse gutangaza ko amatora azaba tariki 26 Ukwakira 2017 mu gihe mbere yari yayashyize tariki 17 Ukwakira.

Raila Odinga yatangaje ko atazitabira ayo matora mu gihe abakozi ba Komisiyo y’amatora bazaba batarasimbuzwa.

Uhuru Kenyatta aherutse kuvuga ko umwanzuro wakozwe n’Urukiko rw’IKirenga ari uguhirika ubutegetsi bikozwe n’ubutabera.

Hari impungenge ko umwuka wa politiki muri Kenya ushobora guteza imvururu nk’izabaye mu mwaka wa 2007, ubwo abasaga igihumbi bahasigaga ubuzima.

Umuyobozi Mukuru w’Ubushinjacyaha muri Kenya, Keriako Tobiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza