Kenya: Umupolisi yitwikiye mu nzu apfana n’abana be babiri

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 24 Nyakanga 2016 saa 09:38
Yasuwe :
0 0

Judith Gallant, umupolisi wo mu gace ka Homa Bay muri Kenya yapfuye yiyahuye nyuma yo kwitwikira mu nzu hamwe n’abana be babiri.

Gallant wari umaze iminsi ari mu kiruhuko yabanje gufunga imiryango yose ari imbere ubundi akongeza inzu barimo akoresheje peteroli.

Umuyobozi wa polisi muri aka gace, Micahel Mutonyi yavuze ko nyuma yo kumenyeshwa n’umwe mu bapolisi bato ko hari mugenzi wabo wiyahuye yagiye kureba agasanga ni Gallant n’abana be bari bafite imyaka ine n’itandatu.

Mutonyi yabwiye Daily Nation ko uyu mupolisi yari amaze iminsi mike atangiye gukorera Homa Bay mbere akaba yarakoreraga Kisumu.

Yakomeje avuga ko iperereza bamaze gukora ryagaragaje ko hari ubutumwa bugufi yandikiye umwe mu bo mu muryango we avuga ko aziyahura ibibazo afite nibidakemuka mu mahoro.

Nyuma yo gushyingura abo mu muryango we barimo n’umugabo we bazahatwa ibibazo kugira ngo hamenyekane icyatumye afata umwanzuro wo kwiyahura.

Inzu Gallant n'abana be bahiriyemo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza