Kenya: Urukiko rwanze ko umugabo n’umugore batandukanye bajya bagabana bakaringaniza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Gicurasi 2018 saa 07:46
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rukuru muri Kenya rwateye utwatsi ubusabe bw’Ishyirahamwe ry’abagore b’abanyamategeko muri iki gihugu (FIDA), ryasabaga ko mu gihe abashakanye batandukanye, bajya bagabana ibyo batunze byose bakaringaniza.

Umucamanza John Maviko, kuri uyu wa Mbere yemeje ko mu gihe abashakanye batandukanye bazajya bagabana ibyo bakoreye kuva babana.

Yagize ati “Umuntu ntashobora gushyingiranwa n’undi hanyuma nibatandukana ajyane ibirenze ibyo akwiye.”

Yakomeje avuga ko kwemera ko abashakanye bazajya bagabana bakaringaniza igihe batandukanye, byatuma abantu bazajya bashaka nyuma bagasaba gatanya kugira ngo batware ibirenze ibyo bari bafite.

Mu busabe bwa FIDA bwo mu 2016, yavugaga ko ingingo ya 45, agaka ka gatatu k’itegeko rigenga gushyingiranwa inyuranye n’Itegeko Nshinga, kuko iteganya ko mu gihe abashakanye batandukanye bagabana ibyo buri umwe yagizemo uruhare.

Itegeko Nshinga ivuga ko abashakanye abafite uburenganzira bungana. FIDA ikagaragaza ko ibyerekeye gatanya bigira ingaruka ku bagore kuko akenshi usanga ari bo bahura n’ubuzima bubi nyuma yo gutandukana n’abo bashakanye.

Nkuko Reuters yabyanditse, Umuyobozi wa FIDA, Josephine Mong’are, yavuze ko ari umunsi ubabaje ku baturage ba Kenya bose kubera uyu mwanzuro, cyane cyane abagore batari bake.

Ubushakashatsi bw’ishami rishinzwe ubucuruzi muri Loni bwo mu 2014, bugaragaza ko muri Kenya abagore bafite umutungo ubanditseho bonyine cyangwa bahuriyeho n’abagabo babo bari munsi ya 7%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza