Kenya: Urukiko rwategetse Komisiyo y’Amatora kongera gutanga isoko ryo gusohora impapuro z’itora

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 8 Nyakanga 2017 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Urukiko rukuru rwa Kenya rwafashe icyemezo cyo kwambura ikigo giherereye i Dubai, Al Ghurair, isoko rya miliyoni 24 z’amadolari ryo gusohora impapuro z’amatora yo mu kwezi gutaha kubera umubano gifitanye na Perezida Uhuru Kenyatta wifuza kongera gutorwa.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bahuriye muri NASA ‘National Super Alliance’, batanze ikirego ko abahawe isoko bitakurikije amategeko, bikiyongeraho ko bafitanye umubano udasanzwe na Kenyatta nkuko Capital News yabyanditse.

Umucamanza Joel Ngugi umwe mu nteko y’abacamanza batatu, yanenze Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuba itarabanje kumva ibitekerezo by’abakandida bahatana mu matora yo ku wa 8 Kanama mbere yo gutanga isoko, bemeza ko ryanatanzwe hatabayeho ipiganwa.

Yagize ati “Twategetse Komisiyo y’Amatora ko itanga isoko ryo gusohora impapuro z’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku wa 8 Kanama kugira ngo twizere ko anyuze mu mucyo no mu bwisanzure.”

Ibikorwa byo kwiyamamaza muri Kenya birarimbanyije aho umukandida wa Nasa, Raila Odinga ahanganye na Uhuru Kenyatta wo mu ishyaka Jubilee risanzwe ku butegetsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza