Kenya yagabanyije imishahara irimo uwa Perezida n’abadepite

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 10 Nyakanga 2017 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Komisiyo ishinzwe imishahara n’uduhimbazamusyi tw’abakozi ba leta muri Kenya, yemeje ko nyuma y’ukwezi gutaha iki gihugu kiteguramo amatora, imishahara ya Perezida n’abadepite izagabanurwa kugira ngo hagabanywe amafaranga y’umurengera ahembwa abakozi ba leta.

Igazeti ya Leta yasinyweho na Perezida w’iyi Komisiyo, Sarah Serem, yagaragaje ko umushahara mbumbe wa Perezida wa Repubulika uzakatwa ukava ku bihumbi 16 by’amadolari ya Amerika ukagera ku bihumbi 14 by’amadolari ku kwezi, naho uw’abadepite uzava ku bihumbi 7200 by’amadolari ushyirwa kuri 6100 by’amadolari ku kwezi.

BBC yanditse ko bimwe mu byagenerwaga abadepite birimo nk’inguzanyo y’imodoka n’amafaranga yo kwitabira inteko rusange byakuweho. Abadepite ba Kenya bivugwa ko bari mu bahembwa menshi ku Isi.

Komisiyo kandi yateganyije ko imishahara y’abaminisitiri n’abanyamabanga ba Leta izava ku 10,560 by’amadolari ikagera ku 9,240 by’amadolari, Perezida w’Inteko ishinga amategeko akajya ahembwa ibihumbi 11 by’amadolari, abayobozi b’intara bagahembwe 9240 by’amadolari.

Gukata iyi mishahara bizatuma leta ya Kenya izigama miliyoni 88 z’amadolari ya Amerika ku mwaka.

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza