Kenya: Yishwe n’umusore bamaze kuryamana nyuma yo kumenyanira kuri Facebook

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 17 Gicurasi 2019 saa 03:10
Yasuwe :
0 0

Umusore wo muri Kenya witwa Joseph Ochieng arakekwaho kwica umukobwa witwa Pauline Wangari ku nshuro ya mbere bari bahuye nyuma yo kumenyanira ku rubuga rwa Facebook.

Polisi ya Kenya yataye muri yombi Ochieng hamwe na Namkuro Rodgers ndetse na Mary Amollo bakekwaho ubufatanyacyaha muri ubwo bwicanyi.

Urukiko rwafashe umwanzuro wo kubafungwa kugeza tariki 31 Gicurasi kugira ngo Polisi ibanze ikusanye amakuru yose akenewe.

Umupolisikazi uri gukurikirana iyi dosiye yasabye uburenganzira kugira ngo ingo z’aba bantu zisakwe hakarebwa niba hatarimo televiziyo, telefone na mudasobwa byibwe mu nzu ya nyakwigendera.

Uwo mupolisikazi yabwiye ikinyamakuru Daily Nation ko umunyacyaha w’ibanze ari we Ochieng yafashwe ahungiye mu gace ka Kiricho mu burengerazuba bwa Kenya nyuma yo kwica uyu mukobwa wari usanzwe ari umucungagereza.

Yavuze ko Ochieng yamenyanye na nyakwigendera Wangari bahujwe n’urubuga rwa Facebook. Byari inshuro ya mbere abo bombi bahuye.

Yagize ati “ Nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, bagiranye amakimbirane nyakwigendera ararakara cyane. Yamubwiye ko ari umucungagereza umusore arushaho kurakara. Yaramunize anamutera icyuma inshuro eshatu akimusiga mu kiganza kugira ngo bagire ngo yiyahuye.”

Peterson Njiru wari umukunzi uzwi wa nyakwigendera na we yari yatawe muri yombi ariko aza kurekurwa nyuma yo gusanga nta bimenyetso bifatika bituma akekwa.

Wangari wishwe yamenyanye na Ochieng bahuriye ku rubuga rwa Facebook

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza