Kiliziya, u Bufaransa n’u Bubiligi bari kuvogera ubusugire bwa Congo-Dr Buchanan

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Mutarama 2019 saa 06:48
Yasuwe :
0 0

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wigisha ibijyanye na politiki mpuzamahanga, Dr Ismael Buchanan, yavuze ko ibiri gukorwa n’u Bufaransa, u Bubiligi na Kiliziya Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ukuvogera ubusugire bw’igihugu.

Buchanan asanga imyitwarire y’ibyo bihugu ishobora gukongeza imvururu mu baturage.

Komisiyo y’Amatora muri RDC yatangaje ko mu majwi y’agateganyo amaze kubarurwa, Felix Tshisekedi ari we watsinze amatora ya Perezida ku majwi 38.57 %, akurikirwa na Martin Fayulu wagize amajwi 34.83 % naho Emmanuel Ramazani Shadary agira amajwi 23.84 %.

Inama y’abepisikopi Gatolika yavuze ko ibyatangajwe bihabanye n’ibyo indorerezi zayo zabonye.

Ibyo byatumye ibihugu nk’u Bufaransa n’u Bubiligi nabyo bitangaza ko bishidikanya ku byatangajwe na Komisiyo y’Amatora ndetse byemeje ko icyo kibazo bizakigeza mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano.

Buchanan yabwiye IGIHE ko uburyo Kiliziya Gatolika iri kwitwara ari ukwivanga mu bitayireba.

Ati “Inama y’abepisikopi ihurira he n’amatora ko ariho ikibazo kiri guturuka? Ibyo bivuze kwivanga. Niba Komisiyo y’Amatora yarashyizweho n’Itegeko Nshinga, Inama y’abepisikopi ikora iki? Bariya bihayimana bashobora kuza gutera ibibazo bikavamo imvururu bitari ngombwa.”

Yakomeje avuga ko ibihugu nk’u Bufaransa n’u Bubiligi nabyo bidakwiye gusuzugura urwego rwemewe n’amategeko ngo bashyigikire ibyatangajwe.

Yashimangiye ari ukuvogera ubusugire bwa Congo kandi bishobora no kuza guteza imvururu mu baturage.

Ati “Kuba abantu bashobora gutangaza ibyavuye mu matora na Komisiyo y’Amatora itarabikora, ni ukuvogera ubusugire bwa Congo. Igihugu kigira uburyo kiyoborwa n’uburyo gitangaza ibyacyo. Niba Abafaransa bafite ikoranabuhanga rihambaye ryo kubara, Congo ni igihugu kinini gituwe n’abantu benshi, kuba bari kubara mu buryo busanzwe ni uburenganzira bwabo.”

Imyigaragambyo mu duce tumwe na tumwe yamaze gutangira. Mu ntara ya Kwilu mu Burengerazuba bushyira Amajyepfo, abantu babiri bishwe n’amasasu kuri uyu wa Kane, ahandi ibikorwa remezo bitwikwa n’abashyigikiye Fayulu.

Buchanan yavuze ko icyo Leta ya Congo ikwiriye gukora ari ugukaza umutekano wayo, igashishikariza abaturage guca bugufi no kwihangana bagategereza amajwi ya burundu, inabagaragariza ikibazo gihari.

Yavuze ko kandi Leta igomba kwiyegereza abatavuga rumwe nayo kugira ngo bafatanye kugarura umwuka mwiza mu gihugu.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, uyoboye Umuryango w’ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika, SADC n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe basohoye amatangazo asaba amahanga n’abaturage ba Congo guha agaciro ibyatangajwe na Komisiyo y’Amatora, uwo bidashimishije agakoresha inzira z’amahoro.

Dr Buchanan yavuze ko ibiri gukorwa n'u Bufaransa, u Bubiligi na Kiliziya ari ukuvogera ubusugire bwa Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza