Lieutenant Kelly Ondo Obiang washatse guhirika Perezida Bongo ni muntu ki?

Yanditswe na HABIMANA James
Kuya 8 Mutarama 2019 saa 12:10
Yasuwe :
0 0

Izina Kelly Ondo Obiang ryamenyekanye kuva tariki ya 7 Mutarama 2019, ubwo itsinda ry’abasirikare yari ayobowe ryigambaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Ali Bongo wa Gabon.

Mu rukerera rwo ku wa Mbere nibwo itsinda ry’abasirikare bayobowe na Lieutenant Ondo Obiang Kelly B, umwe mu barinda Perezida ryatangarije kuri Radio y’Igihugu ko ryahiritse Perezida Ali Bongo urimo gutora agatege aho ari muri Maroc nyuma y’uburwayi bukomeye yagize.

Obiang yavuze ko ijambo Perezida Bongo yagejeje ku baturage ryo gusoza umwaka “ryongereye ugushidikanya ku bushobozi bwe bwo gukomeza inshingano ze nka Perezida wa Repubulika”.

Gusa akimara kuvuga ko yafashe ubutegetsi, Guverinoma ya Gabon yahise itangaza ko we na bagenzi be bamaze gutabwa muri yombi ndetse ko babiri muri bo baguye muri icyo gikorwa.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyanditse ko Lieutenant Kelly Ondo Obiang yari asanzwe ari Umuyobozi wungirije mu Ngabo zishinzwe kurinda Perezida Bongo.

Kelly Ondo Obiang ngo yari asanzwe agaragaza ubwitonzi mu kazi ke. Yari umusirikare wigishijwe kujya mu itsinda ryakira abanyacyubahiro, kujya mu karasisi no kujya ahabera ibirori by’abayobozi bakuru.

Obiang kandi yari mu cyiciro cy’abarwana bavuye mu mitaka mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu.

Uyu musirikare yaherewe imyitozo muri Côte d’Ivoire mu ishuri rya gisirikare riri ahitwa Zambakro mu gace ka Yamoussoukro aho yavuye mu 2015.

Iri shuri rizwiho kwigisha aba-ofisiye benshi baturutse mu bihugu bya Afurika.

Ali Bongo wari uhiritswe ku butegetsi yatangiye kuyobora Gabon nyuma y’urupfu rwa se Omar Bongo mu 2009.

Lieutenant Kelly Ondo Obiang washatse guhirika ubutegetsi bwa Gabon yahise atabwa muri yombi n'ingabo zishinzwe kurinda Perezida Ali Bongo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza