Loni igiye gutangiza iperereza ku gitero cyaguyemo abasirikare ba Tanzania 15

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 6 Mutarama 2018 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abibumbye ugiye gutangiza iperereza ridasanzwe ku gitero cyagabwe ku ngabo zawo zibungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kigahitana abasirikare 15 bakomoka muri Tanzania.

Iki gitero cyagabwe ku wa 7 Ukuboza mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, cyaguyemo ingabo za Loni zikomoka muri Tanzania 14 n’abasirikare ba RDC batanu, mu gihe abandi 43 bakomeretse na ho umwe akaburirwa irengero.

Mu itangazo ryasohowe n’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Antonio Guterres, yavuze ko yamaze gushyiraho Dmitry Titov, Umurusiya wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Loni ngo azayobore iryo perereza.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko iri perereza rizasuzuma ibyihishe inyuma ya kiriya gitero, uburyo ingabo zibungabunga amahoro muri RDC ziba ziteguye no kuzigira inama z’uko zakirinda ibindi bitero.

Wongeraho ko itsinda ry’iperereza rizaba rinarimo abayobozi b’uyu muryango ndetse n’abasirikare bakuru babiri bakomoka muri Tanzania, bazajya muri RDC muri uku kwezi bagasura n’ibindi bihugu mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Nyuma y’igitero cyo mu Ukuboza, umwe mu bayobozi ba Loni yatangaje ko umutwe w’abarwanyi bakomoka muri Uganda (ADF), bikekwa ko uri inyuma yacyo.

Ingabo zibungabunga umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziri mu bikorwa byazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza