Loni igiye kuba ivanye bamwe mu bakozi bayo muri Sudani

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Kamena 2019 saa 10:19
Yasuwe :
0 0

Loni yatangaje ko igiye kuba ivanye bamwe mu bakozi bayo b’abasivile muri Sudani, mu gihe umutekano ukomeje kumera nabi.

Guhera kuri uyu wa Mbere abigaragambya muri Sudani bashwanye n’abashinzwe umutekano, abenshi bararaswa.

Abatavuga rumwe na Leta bemeza ko hamaze kwicwa abantu basaga ijana mu gihe Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko hamaze gupfa abantu 46.

Umuvugizi wa Loni, Farhan Haq yavuze ko bamwe mu bakozi babo bagiye kuba bimuwe nkuko Reuters yabitangaje.

Yagize ati “Tugiye kuba twimuye by’agateganyo bamwe mu bakozi bacu bari muri Sudani. Hari abakozi bake bazasigara bakora imirimo yihutirwa ariko kubw’umutekano bamwe barimurwa”.

Haq nta makuru yatanze ku mubare w’abakozi barimurwa, aho barimurirwa, igihe bashobora kuzagarukira n’umubare w’abazasigara.

Abarimurwa ni abasivile gusa nta musirikare cyangwa undi mukozi wa Loni uri mu bikorwa by’umutekano muri Sudani urimurwa.

Umwuka mubi muri Sudani umaze igihe ubwo hatangiraga imyigaragambyo yakuye ku butegetsi Perezida Omar al Bashir.

Kuva ubwo ubwumvikane bwarananiranye hagati y’abigaragambya n’akanama ka gisirikare kayoboye inzibacyuho.

Nyuma yo gutangira kurasa ku bigaragambya kuri uyu wa Mbere, abatavuga rumwe na Leta batangaje ko bahagaritse ibiganiro n’akanama ka gisirikare, ibiganiro byari byitezweho kumvikanirwamo uburyo bwo kuyobora igihugu ku matora.

Imvururu zikomeye hagati y'abigaragambya n'abashinzwe umutekano muri Sudani zatangiye kuri uyu wa Mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza