Loni irashaka kongera umubare w’ingabo muri Congo

Yanditswe na Jean Luc K. Mugisha
Kuya 12 Werurwe 2017 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yasabye Akanama gashinzwe umutekano kohereza abandi basilikari 320 muri Repuburia Iharanira Demuarasi ya Congo kubera impungenge z’umuteano muke ushobora ubanziriza amatora yo muri Kamena uyu mwaka.

Muri raporo yabonwe na AFP, Guterres yagaragaje ko ahangayijkishijwe n’ibikorwa by’ ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu bikomeje kwiyongera, agasanga hongewe ingabo za Loni ( MONUSCO) byagira uruhare mu kurinda abasivili.

Yasabye ko izi ngabo zoherezwa i Lubumbashi na Kananga, bivugwa ko ibikorwa by’amatora bizaba bikomeye mu gihe nta bapolisi ba Loni bahabarizwa nk’uko byemezwa n’iyo raporo.

Guterres akomeza yerekana ko izo ngabo zagira ubushobozi bwo gutabara byihuse mu duce tw’icyaro, bikongera ubushobozi bwo kurinda abasivili, abakozi ba Loni n’ibikoresho byabo mu gihe byaba ngombwa.

Loni ifite ingabo zigera ku bihumbi 19 muri RDC, akaba ariho Loni ifite ingabo nyinshi mu butumwa bwo kugarura amahoro ku isi.

Umwaka ushize, uwari Umunyamabanga mukuru wa Loni, Ban Ki-moon, yasabye ko ingabo za MONUSCO zigabanywa ariko icyifuzo cye giterwa utwatsi n’akanama gashinzwe umutekano.

Kuba ingabo za Loni ziri mu butumwa muri Congo zakongerwa bizafatwaho umwanzuro n’ Akanama gashinzwe umutekano ka Loni kuwa 29 werurwe 2017.

Nubwo ingabo za MONUSCO ari nyinshi muri Congo, umutekano ukomeza guhungabanywa n’imitwe myinshi yitwaje intwaro irimo na FDLR.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza