Loni yateye utwatsi icyifuzo cy’u Burundi cyo guhagarika iperereza ku bayobozi bakuru

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 29 Nzeri 2017 saa 06:41
Yasuwe :
0 0

Akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu kuri uyu wa Gatanu katoye umwanzuro wo gukomeza iperereza ku bayobozi bakuru b’u Burundi ku byaha bakekwaho birimo ubwicanyi n’ibindi byibasiye inyokomuntu byabaye mu mvururu zibasiye iki gihugu kuva mu 2015.

U Burundi bwari bwizeye ko kuba bwarasezeranyije aka kanama imikoranire bukanatumira inzobere zako eshatu ngo zijyeyo, bizatuma hahagarikwa iperereza ryakorwaga. Ibi byiyongera ku mugambi w’ibihugu byinshi bya Afurika byifuza ko iri perereza rihagarikwa.

Ambasaderi wabwo, Renovat Tabu, yabwiye ako kanama ko komisiyo y’iperereza itagikenewe kuko yakoze akazi kayo mu buryo bubogamye. Yemeje ko u Burundi bufite amahoro n’umutekano kandi bwiteguye kuganira na Loni.

Umudipolomate wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Jason Mack, yavuze ko Ambasaderi w’u Burundi yagerageje kugaragaza isura nziza y’igihugu cye agambiriye ko iperereza rya Komisiyo ya Loni rihagarara.

Yagize ati “Ntimujijishwe n’ibyo u Burundi bwakoze ku munota wa nyuma bugambiriye kuyobya uburari ngo iperereza rihagarare.”

Komisiyo ya Loni yatangaje ko hari impamvu zumvikana zo guhamya ko hari ibyaha byibasiye inyokomuntu byakozwe guhera muri Mata 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko ashaka kwiyamamariza manda ya gatatu. Ni ibintu abatavuga rumwe n’ubutegetsi bafashe nk’ibinyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Yagize iti “Abayobozi bakuru b’u Burundi bagomba kubazwa ibyaha byibasiye inyokomuntu kandi urutonde rwarakozwe.”

Inkuru ya Reuters ivuga ko ibihugu 22 birimo Botswana, u Rwanda, ibihugu by’u Burayi na Leta zunze Ubumwe za Amerika byemeje ko hakomeza gukorwa iperereza ryimbitse. Ibihugu 11 bikabihakana naho 14 byifashe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza