Loni yemeje ko mu Burundi hoherezwa abapolisi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 30 Nyakanga 2016 saa 10:25
Yasuwe :
0 0

Akanama gashinzwe umutekano muri Loni kemeje ko mu Burundi hoherezwa abapolisi 228 bashinzwe gukurikirana no kugenzura ubugizi bwa nabi buhavugwa.

Uyu mwanzuro wa Loni uhuje n’icyifuzo cyari cyatanzwe n’u Bufaransa mu minsi ishize, ko muri icyo gihugu hakoherezwa abakurikiranira hafi ibihabera.

U Burundi bwari bwatangaje ko niyo bwakwemera abo bapolisi batarenza 50.

Francois Delattre. Ambasaderi w’u Bufaransa muri Loni yavuze ko umwanzuro wafashwe ari ukugira ngo Loni imenye neza ibiri kubera muri icyo gihugu.

Yagize ati “Kubera ubugizi bwa nabi bwiyongera, Loni ikwiye kugira amaso n’amatwi hariya, kugira ngo bakumire ikibi cyose gishobora kuba mu Burundi.”

Abadipolomate ba Loni bari gushakisha uburyo abo basirikare bemejewe batangira koherezwa mu Burundi.

Mu mpera z’umwaka ushize Perezida Nkurunziza yari yavuze ko igihugu gifite abashinzwe umutekano bahagije, kandi ko nihagira abandi bahoherezwa bazafatwa nk’umwanzi uteye igihugu.

Kuva imvururu zatangira muri Mata umwaka ushize, abasaga 500 bamaze kuhasiga ubuzima, abandi bagera ku bihumbi 200 bavuye mu byabo.

Loni yemeje ko mu Burundi hoherezwa abapolisi bo kuyikurikiranira ibihabera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza