Malawi: Urukiko Rukuru rugiye kongera gusuzuma ibyo kohereza Murekezi mu Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 22 Nzeri 2017 saa 01:00
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rukuru muri Malawi rwahaye agaciro ubusabe bw’abanyamategeko b’Umunyarwanda Vincent Murekezi ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwemeza ko rugomba kongera gusuzuma niba azoherezwa mu Rwanda.

Abanyamategeko ba Murekezi, Wapona Kita na Gift Katundu, basabye urukiko kudaha agaciro ibyifuzo by’ubushinjacyaha bwasabaga ko ahita yoherezwa mu Rwanda kuko ubu hari amategeko abiteganya.

Ikinyamakuru Nyasa Times cyatangaje ko uwo mwanzuro wahagaritse urubanza ku bindi birego yari akurikiranyweho kugeza igihe urukiko rukuru ruzafatira umwanzuro.

Ibi bikurikiye ubusabe bw’ubushinjacyaha bwasabaga ko Murekezi ahita yoherezwa, nyuma y’uko ubwo busabe bwari bwaranzwe n’umucamanza Patrick Chilunga Chirwa kuwa 14 Gashyantare 2017.

Icyo gihe hashingirwaga ku kuba nta masezerano yabagaho hagati ya Malawi n’u Rwanda yo guhererekanya abanyabyaha ariko nyuma guverinoma z’ibihugu byombi zigirana ayo masezerano ziyashyiraho umukono. Icyo gihe hahise hasabwa bundi bushya ko Murekezi yoherezwa mu Rwanda.

Umucamanza mu Rukiko Rukuru, Ruth Chinangwa, wasuzumye icyo kibazo, kuri uyu wa Kane yafashe umwanzuro ko urwo rubanza rukeneye kongera gusuzumwa harebwa niba Murekezi azoherezwa.

Yagize ati “Urukiko rusanga iki kibazo gikwiye gusubirwamo n’urukiko rugasuzuma ikoreshwa ry’itegeko rigenga kohereza abanyabyaha mu kindi gihugu no kureba uburyo byazakorwamo hakurikijwe amategeko.”

Murekezi usanzwe ari umushoramari muri Malawi, amaze imyaka myinshi ashakishwa n’u Rwanda ngo abazwe ku byaha bya Jenoside ashinjwa, ibyaha yanahamijwe n’urukiko Gacaca mu karere ka Huye n’ubwo yakatiwe adahari.

Polisi yamutaye muri yombi Murekezi mu Ukuboza 2016 nyuma y’ibirego byatanzwe n’abaturage basabaga ubutabera, bashyira n’igitutu kuri guverinoma ngo yoherezwe mu Rwanda ngo akomeze gukurikiranywa.

Murekezi yabaga muri Malawi guhera mu 2003, bikavugwa ko yatangaga amafaranga menshi ngo ahabwe ibyangombwa byo kuba muri icyo gihugu nk’umushoramari. Aheruka gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa.

Urubanza rwa Murekezi rwasubiye ibubisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza