Meya wa Kampala yatawe muri yombi mu nkubiri yo guhindura Itegeko Nshinga

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 21 Nzeri 2017 saa 11:48
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala, Erias Lukwago, yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ubwo yari akiri mu rugo rwe ahitwa Wakaliga, yitegura kujya ku kazi nk’uko bisanzwe.

Daily Monitor yatangaje ko Lukwago hamwe n’abandi bayobozi bo mu Murwa Mukuru, bari bateguye urugendo ruva ku cyicaro cy’umujyi berekeza ahitwa City Square, ngo batangize igikorwa bise ‘Togibikula’ cyo kwamagana izamurwa ry’imyaka Perezida wa Uganda atagomba kuba arengeje, iteganywa mu Itegeko Nshinga.

Itegeko Nshinga rigena ko Umukuru w’Igihugu atagomba kuba arengeje imyaka 75, ariko ubwo Perezida Museveni azaba arangiza manda ye mu 2021, azaba agize imyaka 77 kandi avuga ko abaturage bakimukeneye ndetse agifite imbaraga zo kuyobora igihugu.

Lukwago yari yabanje kubwira icyo kinyamakuru ko polisi yagose urugo rwe guhera ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo.

Yagize ati “Nabyutse saa kumi n’imwe nsanga nagoswe na polisi. Banze ko mva mu rugo iwanjye.”

Polisi kandi ngo yasatse Ibiro by’Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kampala, Sarah Kanyike, inagota urugo rw’umudepite uhagarariye Buhweju, Francis Mwijukye.

Uwo mudepite we yavuze ko imodoka yo mu bwoko bwa ‘pick up’ yaparitswe neza ku muryango w’urugo rwe, ariko avuga ko byanze bikunze agomba kugera ku Nteko Ishinga Amategeko kurinda ko Itegeko Nshinga rihindurwa.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kampala, Erias Lukwago, yatawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza