Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yagiye guhuza impande zihanganye muri Sudani

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Kamena 2019 saa 03:51
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed yageze i Khartoum muri Sudani ngo agerageze kunga abigaragambya n’igisirikare kiyoboye inzibacyuho.

Abiy agiye muri Ethiopia nyuma y’iminsi ibintu bihinduye isura ubwo abashinzwe umutekano biraraga mu bigaragambyaga bagatangira kubarasa no gusenya ibirindiro byabo, bamwe bagapfa.

Aljazeera yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu ubwo Abiy yageraga muri Sudani, yahuye n’Inama ya gisirikare iyoboye inzibacyuho nyuma y’ihirikwa rya Omar al Bashir wari umaze igihe ayobora icyo gihugu.

Biteganyijwe ko ku gicamunsi nyuma yo kuganira n’igisirikare, Abiy aragirana ibiganiro n’abatavuga rumwe n’igisirikare.

Umuvugizi w’akanama ka gisirikare kayoboye inzibacyuho, Lieutenant-Général Shams-Eddin Kabashi ni we wakiriye Minisitiri w’Intebe Dr Abiy Ahmed ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Khartoum.

Yahise ajya guhura n’umuyobozi w’akanama ka gisirikare, Lieutenant-Général Abdel Fattah al-Burhan.

Abiy w’imyaka 42 yagiye ku butegetsi umwaka ushize, akora amavugurura mu miyoborere y’igihugu cye ndetse anabyutsa umubano n’igihugu cya Eritrea, ibintu byamuhaye amanota mu ruhando mpuzamahanga.

Uruzinduko rwe muri Sudani ruje nyuma y’umunsi umwe Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uhagaritse Sudani by’agateganyo mu bikorwa byawo byose.

Imvururu zabaye hagati y’igisirikare n’abigaragambya kuri uyu wa Mbere zahitanye nibura abantu 108 nkuko byatangajwe na komite y’abangaga itavuga rumwe n’igisirikare, mu gihe Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko abapfuye ari 61.

Dr Abiy Ahmed ubwo yageraga i Khartoum
Dr Abiy (ibumoso) yahise ajya guhura n’umuyobozi w’akanama ka gisirikare, Lieutenant-Général Abdel Fattah al-Burhan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza