Moïse Katumbi yasabye abaturage kuzamwakira bambaye umweru ubwo azaba ahungutse

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Gicurasi 2019 saa 03:40
Yasuwe :
0 0

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta ya Congo, Moïse Katumbi yashimangiye ko azatahuka kuwa Mbere tariki 20 Gicurasi , asaba abaturage kuzaza kumwakira bambaye imyenda y’umweru nk’ikimenyetso cy’amahoro.

Kuri uyu wa Gatatu Katumbi yatangaje ko mu cyumweru gitaha azaba ari mu mujyi wa Lubumbashi aje gushimira abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uburyo bamubaye hafi mu myaka itatu amaze mu buhungiro.

Yagize ati “Nzagaruka kwihanganisha abavandimwe banjye no kubashimira ko banzirikanye mu masengesho yabo. Nyuma nzashimira abaturage ba Congo no kubigisha amahoro mu gihugu cyacu.”

Katumbi wahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga yavuze ko agarutse kugira uruhare mu kongera kubaka iterambere rya Congo, ari nayo mpamvu yasabye abazaza kumwakira kuza bambaye imyenda y’umweru nk’ikimenyetso cy’amahoro nkuko Radio Okapi yabitangaje.

Ati “Ndasaba abazaza kunyakira kuza bambaye imyenda y’umweru nibibashobokera. Abatazayibona bashobora kuzana agatambaro k’umweru nk’ikimenyetso cy’amahoro.”

Uyu mugabo w’imyaka 54 yavuye muri Congo mu 2016 agiye kwivuza ntiyongera kugaruka.

Yagiye akurikiranyweho kwigwizaho imitungo ndetse no kwinjiza abacancuro mu gihugu.

Nyuma urukiko rwaje kumukatira adahari igifungo cy’imyaka itatu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwigizaho imitungo.

Urukiko rw’ubujurire ruherutse gutesha agaciro icyo gifungo.

Muri Kanama 2018, Moïse Katumbi yagerageje kwinjira muri Congo aciye muri Zambia ariko ntibyamuhira.

Katumbi agiye gusubira mu gihugu cye nyuma y'igihe yarahunze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza