Moїse Katumbi yatangaje itariki yo gusubira muri RDC

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 7 Gicurasi 2019 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Moїse Katumbi, yatangaje ko tariki 20 Gicurasi uyu mwaka azatahuka mu gihugu cye nyuma y’imyaka itatu mu buhungiro.

Katumbi wahunze mu 2016 yabwiye Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI na Televiziyo France 24 ko tariki 20 azaba ari mu Mujyi wa Lubumbashi.

Ati “Navuye mu gihugu tariki 20 none rero tariki 20 Gicurasi nzaba ndi mu Mujyi wa Lubumbashi. Ni wo mwanzuro wa nyuma, nzaba ndi i Lubumbashi.”

Uyu mugabo w’imyaka 54 yashimiye abaturage ba RDC bakomeje kumushyigikira “mu bibazo byatewe na Kabila”.

Mu 2016, urukiko muri RDC rwamukatiye adahari igifungo cy’imyaka itatu nyuma yo kumuhamya kwigwizaho imitungo. Gusa urukiko rw’ubujurire ruherutse gutesha agaciro icyo gifungo.

Katumbi yavuze ko kuvanaho icyo gihano atari amasezerano agiranye na Perezida Félix Tshisekedi ahubwo ngo ni uko ubutabera busigaye bwigenga nyuma yo kugenda kwa Joseph Kabila.

Yashimye kandi icyerekezo cya Perezida Tshisekedi umaze amezi asaga atatu ayobora RDC, avuga ko ibikorwa bye bitanga icyizere.

Ibyo abihera ku bimaze gukorwa byo gufungura urubuga rwo gutanga ibitekerezo ndetse no gufungura imfungwa za politiki.

Katumbi ni we muhuzabikorwa w’ihuriro Lamuka rigizwe n’amwe mu mashyaka atavuga rumwe na Leta aherutse kwishyira hamwe ngo agarure impinduka muri RDC.

Lamuka kandi niyo irimo Martin Fayulu wiyamamaje hamwe na Tshisekedi agatsindwa, n’ubu akaba akivuga ko ari we Perezida watowe.

Katumbi yirinze kugira icyo atangaza ku byavuye mu matora ya Perezida wa Congo.

Moїse Katumbi, yatangaje ko tariki 20 Gicurasi uyu mwaka azatahuka mu gihugu cye nyuma y’imyaka itatu mu buhungiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza