Mubyara w’Umwami wa Maroc yirukanywe mu nama muri Tunisia

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Nzeri 2017 saa 06:36
Yasuwe :
0 0

Moulay Hicham, mubyara wa Mohamed VI, Umwami wa Maroc yirukanywe muri Tunisia ku wa Gatandatu ubwo yari yitabiriye inama yateguwe na Kaminuza ya Stanford.

Iyi nama yari iri kwiga uburyo Tunisia yiyubatse nyuma y’inkundura z’ihirikwa ry’ubutegetsi mu myaka ya 2011.

Hicham yavuze ko ubwo yari amaze kugera muri hoteli yari gucumbikamo, yagiye kubona abona inzego z’umutekano zije kumushaka.

Uyu mugabo ngo izo nzego zahise zimujyana ku kibuga cy’indege ari naho zamuhereye impapuro zigaragaza ko atemerewe kuguma muri icyo gihugu.

Hicham yabwiye AFP dukesha iyi nkuru ko nta kosa na rimwe yakoze ryagombaga gutuma yirukanwa mu gihugu.

Umuyobozi mu bari bateguye inama, Houssem Aoudi yavuze ko kwirukanwa kwa Hicham ari ikibazo kuri demokarasi ya Tunizia.

Leta ya Tunisia yirinze kugira iyo itangaza ku iyirukanwa rya Hicham.

Ntabwo impamvu nyayo y’iyirukanwa rya Hicham yatangaje icyakora muri Mutarama uyu mwaka ibihugu byombi byagiranye umwuka mubi ubwo Tunisia yangaga gusinya inyandiko yemeza ko Sahrawi ari ubutaka bwa Maroc.

Ubusanzwe Tunisia ntijya itangaza aho ihagaze kuri Repubulika ya Sahrawi ishaka ko yigenga naho Maroc igashaka ko ikomeza kuba igice cyayo.

Nubwo ari mubyara w’Umwami wa Maroc, Hicham ni umwe mu batavuga rumwe n’ubwo bwami ndetse akunze kunenga nyinshi muri gahunda z’icyo gihugu. Hicham aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ari umushakashatsi muri Kaminuza ya Harvard, anafite umuryango wamwitiriwe muri icyo gihugu.

Moulay Hicham wirukanywe muri Tunisia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza