Museveni yakuye ku rutonde benshi mu bayobozi bifuzaga kujyana nawe muri Qatar

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 21 Mata 2017 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yakuye ku rutonde benshi mu bayobozi mu nzego zo hejuru, bagombaga kujyana nawe mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Qatar.

Ku wa Kabiri nibwo Museveni n’Umugore Janet bahagurutse muri Uganda berekeza muri Qatar, akaba yarahisemo kujyana n’abayobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, n’iy’imari, asiga benshi barimo abakora mu buhinzi, ingufu n’ahandi.

Amakuru dukesha Daily Monitor avuga ko iki cyemezo Museveni yagifashe mu rwego rwo kwereka abayobozi muri guverinoma ko igihe cyo gukina cyarangiye.

Museveni akoze ibi mu gihe mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo hizihizwaga Umunsi Mukuru wo kubohora igihugu, yanenze abayobozi bahora mu ngendo hanze y’igihugu bakagenda ari benshi kandi ibyo bagiyemo bishobora gukorwa n’abantu bake.

Muri uru ruzinduko rwe, Museveni yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Sheikh Abdullah bin Nasser bin Khalifa Al-Thani wagaragaje ubushake bwo gushora imari muri Uganda.

Abayobozi bombi banaganiriye ku buryo bafatanya mu bijyanye n’ingufu, n’ibikorwaremezo ndetse Abdullah bin Nasser agaragaza ko Abagande bafite amahirwe yo kubona akazi muri Qatar, cyane cyane muri iki gihe yitegura kwakira igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru mu 2022.

Qatar ni kimwe mu bihugu by’Abarabu giherereye mu Burengerazuba bwa Aziya, ituwe n’abaturage basaga miliyoni 2.5 ndetse ni kimwe mu bikungahaye kuri peteroli.

Amafoto ya Museveni ubwo yageraga muri Qatar

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza