00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Namibia: Abaturage bigaragambije banga impozamarira bagenewe n’Abadage

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Nzeri 2021 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Abaturage batandukanye bateraniye mu Murwa Mukuru wa Namibia, Windhoek wamagana icyemezo cy’indishyi z’akababaro za miliyari 1$ ziherutzse kwemerwa n’u Budage nyuma y’uko bwemeye uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe ubwoko bw’Aba-Nama n’Aba-Herero.

Ni imyigaragambyo ije mu gihe hari hashize iminsi amashyaka ya Politiki n’abayobozi gakondo bo muri iki gihugu bagaragaza ko iki cyemezo cyo gutanga indishyi cyafashwe abagizweho ingaruka n’ubu bwicanyi batagishijwe inama.

Muri Gicurasi 2021 ni bwo Leta y’u Budage yemeye ko yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe abaturage bo mu bwoko bw’Aba-Nama na Herero bwo muri Namibia ndetse bwemera gushyiraho ikigega cya miliyari 1$ izafasha imiryango yagizweho ingaruka n’ibi bikorwa by’u Budage yubakirwa ibikorwaremezo, serivisi z’ubuvuzi n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Nyuma yo kugaragaza ko badashyigikiye iki cyemezo, ku wa 21 Nzeri abaturage bo muri Namibia biraye mu mihanda ya Windhoek ndetse bamwe bajya no kwigaragambiriza ku Nteko Ishinga Amategeko.

Aba baturage bigaragambije mu gihe hategerejwe ko abagize Inteko Ishinga Amategeko bemeza ibijyanye n’iyi mpozamarira.

Kuva mu 1884 kugera mu 1915, u Budage bwari bukolonije icyaje kwitwa Namibia, cyari gituwe n’abaturage bo mu bwoko bw’aba-Nama ndetse na Herero.

Aba baturage ntibakunze Abadage maze batangira ibikorwa byo guhangana n’ingabo zabo, biza kuba ngombwa ko Leta yariho icyo gihe mu Budage yohereza General Lothar von Trotha mu guhangana n’abo baturage bari bamaze iminsi bigaragambya.

Uyu mugabo yazanye amatwara adasanzwe, aho yongereye umurego ibikorwa by’ubucakara byakorerwaga abaturage, ndetse akajya abafata akabajyana mu butayu bwa Namibia, bamwe bagapfirayo abandi bagakorerwaho ubushakashatsi n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa.

Ibi bikorwa byose byishe abantu bari hagati ya 65 000 na 80 000 bo mu bwoko bwa Herero n’abandi bari hagati ya 10 000 na 20 000 bo mu bwoko bwa Nama.

Abaturage bo muri Namibia bigaragamije banga impozamarira bahawe n’Abadage kubera ubwicanyi bwakorewe Aba- Herero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .